Umunyamideri Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, yishongoye kuri KNC, Munyakazi Sadate na muganga Rutangarwamaboko akoresheje amagambo akomeye ndetse hari n’ushobora kumva ko yakoresheje imvugo nyandagazi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Moses kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023, yanditse agira ati “Abantu nka ba Sadate na KNC bashobora kuba bazi ko Moshions ari akarima ka ba nyina.
Yakomeje agira ati: Na Rutangautaramenya ko abazimu bakora ari abazima, agakomeza kubashakira mu bapfuye. Muhoneka mwa byo ntazi mwe.” Ibi bije nyuma y’amashusho y’urukozasoni yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro za Mutarama 2023, yagaragazaga umusore usa nka Moses ari gusambana n’abasore bagenzi be. Gusa Moses we avuga ko ari umuntu wahimbwe basa uri gukina muri filimi igaruka ku buzima bwe.
Nyuma y’aya mashusho, tariki 5 Mutarama 2023, umunyamakuru Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC ubwo yari mu kiganiro Rirarashe kuri Radiyo/ TV1, yavuze ko agiye gutwika ishati yari yaraguze muri Moshions nyuma yo kubona amashusho ya Moses wayishinze, asambana n’abandi basore. Tariki 13 Mutarama 2023 Munyakazi Sadate abinyujije kuri Twitter nawe yagize ati “Umuntu usambana hariya hantu mbona nta kibi kindi yatinya.”
Na none kandi Rutangarwamaboko na we yagize ati: “Aya ni amahano i Rwanda kandi agomba Kamaramahano, ni ibisare bisaritse umuco wacu n’igihugu ubwacyo nk’izina ritazima ry’u Rwanda(kwa Kwaanda twarazwe n’abakuru). Turasaba byihariye Inteko y’umuco guhana no kwamagana ibi ndetse Police y’u Rwanda na RIB bakabigenza.” source: Bwiza
Patycope yashimye cyane kubwo kwibaruka umwana yabyaranye n’umunyamakuru wa TV1.