Mu mwaka umwe n’igice hazatangira gutangwa Indangamuntu zikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga

Ni indangamuntu izatangwa kuva ku bakivuka n’abakuze, aho abana b’impinja bazajya bafatwa amafoto naho ibikumwe byabo bigafatwa bamaze kugeza ku myaka itanu. Byatangajwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu ko mu mwaka n’igice izikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (Digital ID) zizatangira gutangwa.

Nyuma y’uko muri Kamena 2023 itegeko ryemera uyu mushinga risohotse, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu kiri gukorana na ba rwiyemezamirimo bazakorana na cyo gukusanya amakuru yose azaba akenewe mu Indangamuntu y’ikoranabuhanga.

Inkuru Wasoma:  Rulindo: Umugeni yategereje umusore ku munsi w'ubukwe araheba birangira yakiriye inkuru mbi

Umuntu uzaba afite iyi Ndangamuntu ni we uzajya ahitamo amakuru atanga bitewe n’akenewe mu gihe isanzwe yo iba iriho imyirondoro ishobora kumenywa n’umuntu wese. Ibi bizakemura ibibazo by’abantu bata Indangamuntu, cyangwa se gukemura ikibazo cy’abantu bigaragara ko isura yahindutse bizaba byoroshye by’akarusho no kugira uburenganzira ku makuru akwiriye gutangwa n’adakwiriye gutangwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved