Mu rugo rw’umuturage hagaragaye ibisasu bya gerenade ebyiri

Ubwo abaturage bari mu giukorwa cyo gusakambura inzu yari ishaje mu karere ka Nyamagabe, babonye ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa gerenades. Ni mu mudugudu wa Gaseke, mu kagali ka Cyobe mu murenge wa Mushubi.

Umukuru w’umudugudu izi gerenade zabonetsemo, Seneza Albert, yavuze ko iyi gerenade zabonetse ubwo bari bari gusakambura inzu yari imaze imyaka hafi 10 nta muntu uyibamo. Yavuze ko mu gihe cya Jenoside, iyo nzu yabagamo umugabo witwa Francois, aho amakuru avuga ko yari afite ipeti rya Sous Lieutenant, akaba yarahungiye muri Kongo ntagaruke mu gihugu.

Ubwo basakamburaga iyo nzu, umusore wakuragaho amategura yatunguwe no kubona ibintu bibiri mu gisenge bimeze nk’amacupa ni uko umukecuru bari kumwe (mushiki w’uwo musirikare) yihutira kubimenyesha umukuru w’umudugudu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubi Gasore Jean Claude yemeje aya makuru, avuga ko ibyo bisasu byabonetse ubwo basakamburaga inzu y’umukecuru umaze igihe apfuye, iyo nzu ikaba yari yubatse mu manegeka banakuraho amategura kugira ngo atangirika. Kugeza ubu izi gerenade nta kibazo cy’umutekano muke zigeze ziteza cyane ko zari zishaje.

Inkuru Wasoma:  Uwahoze ari umuyobozi ukomye mu gisirikare yasobanuye impamvu yavuze ko ashyigikiye ko u Rwanda rufasha M23

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved