banner

Mu rukiko habonetse abatangabuhamya Yongwe yatuburiye bavuga n’ikiguzi cy’amafaranga bamuhaye

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ko Harerimana Joseph uzwi nka Yongwe yabwiye inzego z’iperereza ko ahakana icyaha ariko ibikorwa bigikubiyemo atabihakanye. Yongwe yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, nyuma y’uko RIB yagiye ihabwa amakuru ko Yongwe yagiye atekera abantu imitwe ababwira ko abasengera ibyifuzo byabo bigasubizwa ariko bakabanza gutanga amaturo y’ishimwe.

Ibi ngo Yongwe yabivugiye mu nsengero zitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Yongwe yizezaga abantu icyiza akanabatinyisha ikibi bigatuma bamuha amafaranga yabo. Mu byiza yabizezaga harimo kubwira abakobwa babuze abagabo, abashaka viza, kuzamurirwa imishahara n’abandi kubanza gutanga amaturo y’ishimwe akabona kubasengera.

Si ukubizeza icyiza gusa kuko hari abo yatinyishaga ikibi harimo kubwira abagore ko abagabo babo barozwe, abatinze gushaka ko barozwe n’abamaranye igihe uburwayi akababwira ko bamuha amafaranga akabasengera.

Hari n’imvugo z’abatangabuhamya bashinja Yongwe barimo Bugingo Fraterne, Nyirabahire Anne, Niyonzoma Deborah n’undi utarashatse ko imyirondoro ye imenyekana wamuhaye ibihumbi 500frw. Ubushinjacyaha bwakomeje bubwira urukiko ko telefone ya Yongwe igaragaza amafaranga menshi cyane yagiye acaho mu bihe bitandukanye, nyuma yo gukorera abantu benshi amayeri y’ubwambuzi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko gukomeza gufunga Yongwe aribwo buryo batuma icyaha kidakomeza kwisubiramo. Bwagaragaje kandi ko iperereza kuri ibi byaha rigikomeje bityo afunguwe yaribangamira, ashobora gusibanganya ibimenyetso cyangwa akaba yatoroka ubutabera. Ubushinjacyaha bwemeza kandi ko gufunga Yongwe ari uburyo bwo kumurindira umutekano.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yitabye Imana ubwo yari ategereje ko bamwogosha

Ubwo Yongwe yahabwaga umwanya ngo yisobanure yagize ati “Nk’uko nabivuze mu ibazwa ryanjye, mfite ibyo nemeye ko abantu bampaye amafaranga mu buryo butandukanye, ndi umupasiteri kandi wabisigiwe amavuta nkaba ndi umushumba wimitswe.”

Yongwe yavuze ko kuva muri 2013 akazi yakoze ari ako kuba umushumba w’itorero bityo ko yatangiye gutungwa n’amaturo, kandi ko atabigize ibanga. Yavuze ko Atari afite isoni ko arya amaturo. Yongwe yavuze ko atigeze ababwira ko azabakorera ibitangaza ahubwo yababwiye ko azabasengera Imana ikabakorera ibitangaza. Ati “nabwiraga ababuze urubyaro ko Imana yabaha urubyaro, nabwiraga abafite uburwayi bwanze gukira ko Imana ishobora kubasubiza.”

Yongwe yavuze ko nta giciro kibaho yishyuza abantu ngo abasengere. Yabwiye Urukiko ko niba abantu bari hanze y’igihugu bakamusaba kubasengera, icyo abasaba ari insimburamubyizi cyangwa se ibizakenerwa muri icyo gihe yatangiye kubasengera. Yavuze ko ikibabaje ari nta muntu wigeze kumwishyuza kuko iyo biza kuba yari kwishyura hanyuma Imana ikamuhembera icyo gikorwa cyiza.

Yongwe yavuze ko mu gihe imyizerere ye yaba ibangamiye itegeko, yazafasha n’abandi bapasiteri kuyireka kuko ngo bose babikora. Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo gutegeka ko Yongwe afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikomeje iperereza ku byaha akurikiranweho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved