Ubwo urubanza rw’inshinjacyaha kuri dosiye ya Bamporiki rwatangiraga, hari saa mbili na 13′ umucamanza ahamagara Bamporiki n’umwunganizi we, begera ameza baburaniraho saa mbili na 19.
Perezida uyoboye inteko iburanisha yabajije Bamporiki niba yiteguye kuburana anabaza ubushinjacyaha niba biteguye uko bari babiri, umucamanza yabajije niba Bamporiki aburana yemera icyaha cyangwa se agihakana, Bamporiki avuga ko yemera kuburana yemera icyaha cyo kwakira no kwaka indonke.
Uwahaye indonke Bamporiki Edouard yamenyekanye. Dosiye ze ni nyinshi abantu batazi.
Me Evode Kayitana wunganira Bamporiki yasabye kuburana mu mizi yifashishije ikoranabuhanga, inteko iburana yari igizwe n’abacamanza bane. Umunyamategeko yasabye ko bategura Imashini y’ikoranabuhanga bakifashisha Skype bityo umwanditsi w’urukiko ahita ajya kuyizana mu cyumba ziba zirimo.
Hategerejwe iminota kugeza saa 8:30, bityo Maitre Kayitana aburanira Bamporiki ari kuri Skype
Maitre Jean Baptiste Habyarimana we arahari ari kunganira bwana Bamporiki Edouard. Ku cyaha cyo kwakira indonke uwunganira Bamporiki, Me Habyarimana abwiye urukiko ko umukiliya we yari umuhuza hagati y’umushoramari Gatera Norbert ufite uruganda rukora inzoga rwafunzwe n’umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali bityo ko amafaranga yageze mu mufuka we atari Indonke.
Bamporiki yambaye Inkweto y’umukara, ipantalo y’itisi, ishati y’umweru n’ikote ryiza rya kositimu. Uwunganira Bamporiki atangiye kwiregura akoresheje ingingo. Source: thechoicelive.
Abanyamakuru bose bari mu rujijo kubera uburyo Bamporiki Edouard yajemo ku rukiko.
Igihano gikomeye Bamporiki Edouard ashobora guhabwa igihe ahamwe n’icyaha.
Ku cyaha: Kwakira indonke uwunganira @Bamporikie Me Habyarimana abwiye urukiko ko umukiliya we yari umuhuza hagati y'umushoramari Gatera Norbert ufite uruganda rukora inzoga rwafunzwe n'umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali bityo ko amafaranga yageze mu mufuka we atari #Indonke. https://t.co/baA5kkkGPc
— Mamaurwagasabo.rw (@Mamaurwagasabo1) September 21, 2022