Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Kamena 2023, ku itorero rya ADEPER Nyarugenge hateraniye abakiristu benshi bari baje mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa pasiteri Theogene Niyonshuti ‘Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka.
Uwanyana Assia, umugore wa nyakwigendera pasiteri Theogene yari ari kumwe n’umuryango we, nyina n’uwo yita se ndetse na musaza we, ariko abagaragaza mu buryo bwo gushimira cyane cyane nyina n’uwo mugabo yita se ndetse akanamufata nka se. atanga ubuhamya bw’umuryango we, Uwanyana yavuze ko nyina yapfakaye akiri muto cyane, kuko se yamusize bamaze kubyarana abana bane.
Yagize ati “Mama wacu yabaye intwari cyane, kubera ko papa akimara gupfa abantu bamubwiraga ngo atange abana be bajye kubarera, ariko mama yatunambyeho twicwana inzara n’ibibazo byose ariko atuba hafi, ni ibintu mushimira cyane ko yabaye umubyeyi mwiza cyane ntaturambirwe nk’abana.”
Yakomeje ashimira umugabo yita se, ko ubwo yajyaga kubana na nyina atigeze avangura ngo atware nyina gusa, kuko hari na benshi bamujyaga mu matwi bamubwira ko yareka abana agatwara nyina gusa, ariko se yanze kumva ibyo byose atwara nyina n’abana arabarera kandi abarera nk’abana be bwite, bakaba bamukesha ubuzima bagize muri icyo gihe.
Yagize ati “ubwo bajyaga gukora ubukwe nk’abana na twe twarabambariye byari ibintu byiza cyane, papa ndagushimira ko utigeze udutererana mu buzima kandi ukadufata nk’abana bawe.’’
Uwanyana, yakomeje avuga ko amaze gukura aribwo umugabo we Niyonshuti yaje muri uyu muryango wabo nyuma y’uko bamenyanye, ababyeyi be baramwakira kandi neza kugeza ubwo yababasabye bakamumuha bakabashyingira bakajya kubana nk’umugore n’umugabo.
Ati “njye n’umugabo wanjye twagiye kubana ababyeyi babyemeye, mu buzima bubi bugoye cyane, hamwe natwitaga nkanywa supadipe nkajya kwa muganga n’amaguru, tukabwirirwa cyangwa tukaburara, ubuzima butangiye kuza nabwo nari ndi kumwe n’umugabo wanjye, twabwiranaga ko dukundana buri munsi ndetse n’umunsi yitahira twarabibwiranye.”
Uwanyana yakomeje ashima Imana ku kuba we n’umugabo we yarababaye hafi, kuko mu myaka 3 ishize nibwo yatangiye kubahindurira amateka, kugeza ubwo noneho bari batangiye kunezerwa mu buzima, akomeza ashima umugabo we cyane ukuntu yakundaga gusenga, anavuga ko no ku munsi wabanjirije urupfu rwe yagiye muri nibature ku rusengero.
Yagize ati “cheri, wari uw’ingenzi kuri njye.” Mu kuvuga aya magambo icyakora kwihangana byamunaniye yegera ifoto y’umugabo we ashaka kuyihobera mu marira menshi ari nako akomeza kumubwira amagambo y’ubuzima we n’umugabo we bari baziranyeho cyane.
Niyonshuti Theogene yazize impanuka y’imodoka ubwo yavaga mu gihugu cya Uganda avuye kuzana abashyitsi bari baturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yaba we ndetse n’abo bashyitsi n’umusore w’umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana witwa Donath bakaba barapfuye, aho umuhango wo gushyingura Niyonshuti uzaba ejo kuwa 28 kamena 2023, mu gihe Uwanyana yatangaje ko Donath we azashyingurwa kuwa kane tariki 29 Kamena.
Niyonshuti asize umugore n’abana bane, uretse ko yari afite n’abandi bantu yakuye ku muhanda arera akaba yarabahinduriye ubuzima. Urupfu rwe rwashenguye abantu benshi cyane mu gihugu ndetse n’abamuzi hanze yacyo. UKENEYE KUVUGANA N’UWANYANA ASSIYA CYANGWA SE KUMUBA HAFI MU BURYO BWOSE WAKORESHA IYI NIMERO>>>>> +250783413085.