banner

Mu Rwanda abakuze bagiye kwiyongera, abavuka bagabanuke

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko u Rwanda ruri kuzamuka mu bwiyongere bw’abaturage muri rusange, aho mu myaka 10 iri imbere uhereye muri 2023-2033, ruzaba rwazamutseho abaturage 21.66%.

Bivuze ko ugendeye ku kibare y’uyu mwaka u Rwanda ruzaba rugeze ku baturage babarirwa muri miliyoni 16, ariko hakaba hari imibare izaba irutana uko mu bakuru n’abato ugereranyije n’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Imibare igaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo uzaba ufite abaturage benshi, mu gihe Intara y’Iburengerazuba izaba ifite bacyeya ugereranyije n’izindi Ntara.

Kigali:Izaba iri imbere mu bwiyongere bw’abaturage

Umujyi wa Kigali ufatwa nk’umurwa w’ubukungu n’ubutegetsi mu Rwanda, niwo bigaragara ko uzaba uri ku mwanya wa mbere mu kugira ubwiyongere bwo hejuru, aho uzava ku baturage 1,813,720, mu mwaka wa 2023 ukagera kuri 2,631,832 mu 20232. bivuze ko uzaba wazamutseho 45.09%.

Ubu bwiyongere bwo ku rwego rwo hejuru mu mujyi wa Kigali buraterwa no kuba hari benshi bawimukiramo bajya gushaka imibereho, bagata ibice by’icyaro kuko Kigali ari yo irimo uburyo bwiza bwo kubona akazi n’imibereho iteye imbere kurusha ahandi mu Gihugu.

Imibare kandi igaragaza ko urubyiruko ruzakomeza kwiyongera kuko nibura kugeza muri 2032, aho 38.8%, bazaba ari abana bari hagati y’imyaka 0-4 mu gihe abageze ku myaka hejuru y’imyaka 65 bazaba biyongereyeho 11.9% kubera imibereho igenda itera imbere mu buvuzi bw’abakuze.

Intara y’Iburengerazuba: Niyo izaba ifite ubwiyongere bucye bw’abaturage

Bitandukanye n’izindi Ntara, iy’Iburengerazuba igaragaza ko izaba ifite ubwiyongere bucyeya kuko izava ku 2,922,533 ifite mu mwaka wa 2023, ikagera ku baturage 3,197,688 mu mwaka wa 2032, aho ubwiyongere buzaba bari ku 9.42%.

Ubu bwiyongere bucye bushobora guterwa n’uburumbuke buri ku kigero cyo hasi muri iyo Ntara, no kuba abaturage barushaho kwimukira mu mijyi. By’umwihariko mu Burengerazuba abana bari hagati y’imyaka 0-4 baziyongera kugera kuri 5%, mu gihe abana bagejeje igihe cyo kujya kwiga ku myaka 5-9 bazaba ari 10%.

Iyi mibare igaragaza ko hakiri imbogamizi mu gufasha urubyiruko kwirinda kwirukira mu mijyi, hakaba hakwiriye uburyo buhamye bwo kugeza ishoramari n’ibikorwa remezo mu Ntara kugira ngo habeho kuringaniza uburyo bw’imibereho yarwo no kororoka.

Iburasirazuba: Abaturage bazarushaho kwiyongera

Imibare igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba izakomeza kuzamuka mu bwiyonbere bw’abaturage, aho izazamukaho 33.70%, bigatuma abayituye bazava kuri 3,665,641 mu 2023, bakagera kuri 4,900,504 mu mwaka wa 2032.

Ubu bwiyongere buzazamurwa no kuba abakiri bato baziyongera, aho abafite imyaka 0-4 bazazamukaho 15%, imishinga minini y’ubuhinzi bugezweho nayo ikaba izagira uruhare muri ubwo bwiyongere bw’abaturage, kubera gukurura abashoramari n’abakeneye kuza kuhakorera.

Inkuru Wasoma:  Guhura na Tshisekedi ntibyigeze bintera ikibazo - Perezida Kagame

Amajyepfo n’amajyaruguru azaba ifite ubwiyongere buri mu rugero

Intara z’Amajyepfo n’Amajyaruguru zigaragaza ko zizaba zifite ubwiyongere bw’abaturage buri mu rugero, aho nibura Intara y’Amajyepfo, izazamukaho 7.53%, ivuye ku baturage 3,023,547 mu kwa wa 2023, ikagera kuri 3,251,288 mu mwaka wa 2032.

Naho Intara y’Amajyaruguru biteganyijwe ko izazamuka kugera kuri 17.75% by’abaturage bakazava kuri 2,073,693 mu mwaka wa 2023, bakagera kuri 2,441,719 muri 2032.

Uko bihagaze mu baturage n’abana muri rusange

Ku rwego rw’Igihugu, imibare ihagaragaza ko mu mwaka wa 2032, abaturage bari hejuru y’imyaka 65 bazaba bariyongereyeho 21.5%, imibereho yabo ikazaba ikeneye uburyo bw’ubuvuzi bahamye, no kuvugurura igipimo cya pansiyo ku biteganyirije.

Ku rundi ruhande, urubyiruko ruzagabanuka dore ko hagati y’imyaka 0-4, n’ubwo bazaba ari benshi , ubwiyongere bwabo buri hasi ugereranyije no mu myaka ishize.

Ku rwego rw’Igihugu aba bana bazaba bariyongereho 10%, bikaba bisaba gukomeza kubaka ibikorwa remezo by’amashuri n’uby’ubuzima ngo ruzabeho neza.

N’ubwo ubwo bwiyongere buteye gutyo, hari ibigaragaza ko mu bice bimwe na bimwe, hazabaho kugabanya imbyaro, by’umwihariko mu bice by’imijyi nka Kigali no mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uruhare rw’iterambere ni uruhe?

Ubu bwiyongere bw’abaturage bugomba kugaragara mu ndorerwamo y’imiterere y’iterambere ry’u Rwanda, aho bisaba ko mu gihe abakuze bagenda biyongera bisaba ishoramari rijyanye n’imyaka yabo nk’ibigo bibitaho, gutegura uburyo bwo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, n’uburyo buhamye bwo kubafasha.

N’ubwo abasaza baba biyonera urubyiruko narwo ni izindi mbaraga z’Igihugu iyo binjijwe mu buryo bwo kubona imirimo, bikaba bisaba amashuri meza no guhanga imirimo no gushyiraho uburyo bikorwa neza.

Mu Ntara z’ibyaro by’Iburengerazuba n’Amajyepfo, zigaragaramo abantu benshi bimukira mu mijyi, bigatuma iterambe ryaho ricumbagira, ho bisaba ko hashyirwa imbaraga mu ishoramari ryo mu cyaro, ku buryo abazituye barushaho.

Ubwo ni nako kandi ibice by’imijyi nka Kigali igomba kwitegura guhangana n’ingaruka ziterwa n’umuvuduko wo hejuru mu gutuza abayinjiramo, harimo gukemura ikibazo cy’amacumbi, umubyigano w’ibinyabiziga, no kubugabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu gihe u Rwanda rukomeza gutera imbere, ibyerecyezo nk’ibyo byatuma rushobora gushyira imirongo migari mu mikorere y’abashinzwe igenamigambi, inzego zifata ibyemezo, n’abafatanyabikorwa.

Mu rwgo rwo gutekereza kuri buri rwego rw’ubwiyongere bw’abaturage muri buri Ntara, ni byiza ko Igihugu gishyiraho uburyo bwo kuzamura ubukungu, imirongo ihamye mu gukemura ibibazo, no gushyiraho uburyo buzamura ubukungu bw’Abanyarwanda bose ntawe usigaye.

Hakurikijwe uburyo bwitondewe mu ishoramari n’igenamigambi, u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kubayaza umusaruro abaturage barwo ku bwiyongere nk’ubwo mu myaka 10, hakubakwa ubukungu butajegajega bwatuma n’ababyiruka bazavukira mu buzima bwiza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!