Hirya no hino mu gihugu hagaragara inzu zituganya ubwiza n’imisatsi ‘Salon de Coiffure’, ariko ugasanga abazikoramo ni abanyamahanga benshi biganjemo Abakongomani.
Impamvu zirimo kuba Abanyarwanda bamwe batumva neza ko gutunganya iby’ubwiza byaba akazi, amashuri akiri make abyigisha ziri mu zigaragazwa n’izibyihishe inyuma.
Uwashinze Maza Salon, Josette Komezusenge, yabwiye UMUSEKE ko nubwo adafite ishuri ryigisha iby’ubwiza ko ariko abona ikibazo aho kiri.
Yavuze ko yatangiye Salon de Coiffure mu Rwanda mu 2008 nyuma yo kuva mu gihugu cy’amahanga yabagamo, ariko akabona ibijyanye n’ubwiza cyane mu Rwanda bikorwa n’abanyamahanga.
Ati” Nasanze ino ibintu by’ubwiza bitarimo Abanyarwanda benshi.”
Yavuze ko yabonaga abakora muri izo nzu bahura n’ibibazo ndetse n’abantu benshi bumva ko ikintu cyo gukora kijyanye no kwiga.
Ibyo byatumye ahita agira igitekerezo cyo gushinga salon de Coiffure.
Ati “Njyewe navuye hanze, nza nshinga umwuga kandi urantunze ndaza nigisha n’abandi bana n’ababyeyi bafite impano yo kujya mu bwiza.”
Abona ko ba nyiri ama Salon mu Rwanda baba bafite ibindi bakora, bityo abakozi ntibakore nk’uko bikwiye
Ati” Njyewe mbona ba nyiri ma Salon dukwiriye kwiha gahunda zo kugenderaho.”
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakozi batuganya imisatsi n’ubwiza, Rushigajiki Haruna, yavuze ko abanyarwanda bakora mu by’ubwiza bakiri bake, ahanini biterwa n’uko mbere mu Rwanda abantu bumvaga ko ibintu byo gusokoza imisatsi no gutunganya iby’ubwiza atari ibyabo.
Ati” Byari imyumvire, umunyarwanda akumva we atabyiga ngo abimenye.”
Asobanura ko ibi byatumye bagira ubushake bwo gushinga ishuri ribyigisha ko kandi abigishijwe bwa mbere ubu aribo basigaye bigisha abandi.
Hari bamwe bavuga ko kuba umunyeshuri wagiye kwimeneyereza umwuga muri Salon ajyanwa koza abakiriya mu mutwe, bituma acika intege.
Rushigashigiki yavuze ko ari ukuri ibyo umwana uza muri stage bakumva ko azajya akoropa akanatumwa fanta .
Ati” Ku bufatanye, tuzajya tugirana ibiganiro dusabe abakoresha bareke abana bavuye mu mashuri bajye bakorera abakiriya.”
Nyirazana Adeline uyobora Urugaga rw’ubwiza yavuze ko impamvu babona abanyamahanga bakiri benshi mu mwuga ari uko, hari abanyarwanda batajya babyitabira cyane.
Ati” Turashaka gushyiramo imbaraga cyane natwe tukareba uburyo abana b’Abanyarwanda bakunda uyu murimo kuko ni umurimo mwiza ufite agaciro.”
Nawe yavuze ko hari bamwe mu bakoresha batuma abanyeshuri baba baraje gusaba imenyerezamwuga babajyana mu bindi bigatuma urukundo rw’umwuga rugabanuka.
Uyu muyobozi yavuze ko ubu muri Asosiyasiyo bahagurukiye abogoshi bari bafite umuco wo kurya amafaranga ya ‘Avanse’ bagahita bareka imirimo, aho bizakorwa hifashishijwe uburyo bwo kwishyura abakozi mu ma Banki.
Ati” Turashaka ko umukozi azajya ahemberwa muri Banki, hari ibigo turi gukorana na byo ku buryo mu gihe yahuye n’ikibazo ashobora kujya kwaka amafaranga muri Banki, iyo nguzanyo ikamufasha.”
Yongeraho ati ” Turashaka ko umukozi azajya ahemberwa muri Banki, ubwo burenganzira bwe abubone, ubwishingizi ndetse n’ibindi byose, ibi bizatuma aba umuntu ukunda umurimo.”
Nyirazana yahaye umuburo kandi abakozi cyane abogosha barya Avanse nyuma bagata imirimo.
Yagize ati” Ikintu cya Avanse cyo gikwiye kurandurwa burundu.”
Yavuze ko ubu ba Polisi igiye kubizamo ikabafasha kugira ngo abarya amafaranga y’abakoresha bakanirwe urubakwiriye.