Mu Rwanda habonetse idini ritajya risaba icyacumi n’amaturo abayoboke baryo

Ni idini rifite itandukaniro y’andi madini yose azwi ku isi, kuko amadini yose ahuriye ku kintu kimwe aricyo guturisha icyacumi n’amaturo ku bayoboke baryo, ariko ‘Divine Kingdom Assemblies’ ryo ntago rigendera kuri ibyo. Pasiteri w’iri dini yatangaje ko umwihariko waryo ari uko bigisha bibiliya mu buryo bwa Tewolojiya bakaba bataka abayoboke baryo icyacumi n’amaturo.

Pasiteri Eric w’iri dini, yavuze ko kimwe mu bisobanuro bitangwa n’amadini n’amatorero ku bijyanye n’amaturo, ngo ari uburyo bwo kugira ngo babone ubushobozi bwo gutuma umurimo w’Imana ukomeza, mu gufasha mu mibereho y’abashumba ndetse n’ibindi bikenerwa mu rusengero, ariko iri dini ryo kuba badaturisha ntago ari uko batemeranya n’ababikora cyangwa ngo babifate nabi.

Inkuru Wasoma:  Mu mvugo ikakaye Pasiteri Fanny yanenze umuyobozi wa ADEPR wemeye ko ibendera ry’abatinganyi rizunguzwa mu rusengero

Yagize ati “si uko ari icyaha kubabikora, ariko muri iyi minsi dukurikije ukuri kuriho, ni uko hari ababikore bibereye muri bizinesi(business). Twe rero twahisemo kubireka turavuga ngo reka umuntu ajye atanga ari uko abyiyumvishemo kandi abishaka.” Yakomeje avuga ko abenshi mubo basengana ari urubyiruko kurusha abakuze.SRC: RADIOTV10

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved