Mu Rwanda hagaragaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg

Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ibimenyetso by’iyo ndwara ari umuriro mwinshi, kuribwa umutwe bikabije, kuribwa mu mitsi, kuribwa mu nda no kuruka. Abahanga bavuga ko iyo iyi ndwara yakuzahaje ushobora kuva amaraso ahantu hanyuranye nko mu maso n’ahandi, ndetse hakaba n’abayitiranya na Ebola.

Minisiteri y’ubuzima ikomeza ivuga ko iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye, cg se ikaba yakwanduzwa n’inyamaswa ziyirwaye. Gusa ishobora no kwandurira mu gukoresha cyangwa gukora ku bikoresho byakoreshejwe n’urwaye iyi virus nk’imyenda cyangwa amashuka n’ibindi.

Abaganga n’abakora kwa muganga bagirwa inama yo kwitwararika, kuko mu gihe bikomerekeje n’ibikoresho byakoreshejwe ku barwaye iyo ndwara na byo bibanduza. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) yongeraho ko n’umuntu wishwe n’iyi ndwara aba ashobora kwanduza uwamukoraho wese adakoresheje ibikoresho bimurinda mu buryo bwabugenewe. Umuntu wanduye iyi ndwara aba ashobora kwanduza mu gihe cyose virusi ya Marburg ikimuri mu maraso.

OMS ivuga ko uwanduye iyi ndwara aba ashobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe kiri hagati y’iminsi 2 na 21. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iyi ndwara idakwirakwizwa binyuze mu mwuka.

Minisiteri y’ubuzima yongeyeho ko harimo gukorwa iperereza ku cyaba gitera iyi ndwara, ndetse no gushakisha uwo ari we wese waba yahuye n’urwaye iyi ndwara ngo yitabweho n’abaganga, ndetse banasaba buri wese wagaragarwaho n’ibimenyetso by’iyi ndwara, kugana ivuriro rimwegereye cyangwa se agahamagara ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ku 114.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abarwaye iyi ndwara, minisiteri y’ubuzima ikaba isaba abantu kudakuka imitima no gukomeza imirimo yabo, ariko bakita cyane ku bijyanye n’isuku.

Iri tangazo tangazo rishyizwe ahagaragara nyuma y’iminsi hacaracara amakuru avuga ko mu Rwanda hari indwara itaramenyekana ndetse hakaba n’abavuga ko hari abamaze guhitanwa na yo. Gusa mu itangazo rya minisiteri y’ubuzima ntiyavuze ko haba hari abamaze kwicwa n’iyo ndwara, cyakora yemeye ko hari abayirwaye barimo kwitabwaho n’abaganga.

Inkuru Wasoma:  Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho inoti nshya za 5000 Frw n’iza 2000 Frw

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rivuga ko iyi ndwara ari mbi cyane kuko ishobora kwica ku kigero cya 88% by’abayirwaye. OMS ikomeza ivuga ko iyi ndwara itagira umuti wagenewe kuyivura cyangwa urukingo, cyakora ngo havurwa ibimenyetso hifashishijwe imiti itandukanye.

Virus ya Marburg yavumbuwe mu 1967 mu gihugu cy’ubudage na Seribiya, nyuma iza gukwira hirya no hino mu bihugu binyuranye.

Inkuru Wasoma:  CP John Bosco Kabera yasimbuwe na ACP Rutikanga ku buvugizi bwa polisi y’u Rwanda

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rivuga ko iyi ndwara ari mbi cyane kuko ishobora kwica ku kigero cya 88% by’abayirwaye. OMS ikomeza ivuga ko iyi ndwara itagira umuti wagenewe kuyivura cyangwa urukingo, cyakora ngo havurwa ibimenyetso hifashishijwe imiti itandukanye.

Virus ya Marburg yavumbuwe mu 1967 mu gihugu cy’ubudage na Seribiya, nyuma iza gukwira hirya no hino mu bihugu binyuranye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved