Ku inshuro ya mbere ikigo cyitwa KKOG Rwanda Ltd cyatangiye imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora imirimo yo guhinga no gutunganya urumogi mu karere ka Musanze.
Iki kigo cyatangiye ibikorwa byo kubaka uru ruganda mu Karere ka Musanze, ndetse uru ruganda ruzajya rutunganya urumogi ruri ku buso bwa hegitari eshanu. Byitezwe kandi ko muri Gicurasi uyu mwaka ruzaba rumaze kuzura.
Ni nyuma y’uko muri Gashyantare 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), hasohotse urutonde rw’ibigo byahawe uburenganzira bwo gukora imirimo y’ubuhinzi bw’ibihingwa bitandukanye mu Rwanda.
Kuri uru rutonde kandi hariho ibigo bitanu byemerewe kuzajya bihinga urumogi ndetse byose biherereye mu Karere ka Musanze. Ibi bigo ni KKOG Rwanda Ltd, Hempress Farms Rwanda Ltd, Ocsas Pharma Ltd, Ambi-Green Ltd na Courier Africa Ltd.
Umuyobozi mukuru akanaba uwashinze ikigo KKOG Rwanda Ltd, Rene Joseph, yavuze ko uru ruganda ruzaba ari urwa mbere, aho ruzaba rufite igice gikora imirimo y’ubuhinzi, igikora ubushakashatsi ndetse n’igitunganya ibintu bitandukanye bikomoka ku rumogi. Ati “Ndashimira byimazeye Leta y’u Rwanda ndetse n’impande zose zagize uruhare muri iri shoramari, bagakora ibishoboka iri tegeko rikemezwa.”
Yakomeje agira ati “By’umwihariko duha agaciro ubushishozi bwayo n’umuhate wo guharanira iterambere no guhanga ibishya. Ntabwo nakwirengagiza gushimira abakozi ba RDB kuko iyo hataba ubufasha bwabo uyu mushinga ntabwo uba uri aho uri uyu munsi.”
Iki kigo cya KKOG Rwanda Ltd ni ishami rya King Kong Organics Global, ikigo cy’ishoramari mu bijyanye no guhinga no gutunganya urumogi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ndetse kuva iki kigo cyatangira iri shoramari mu Rwanda kimaze kuhashora agera kuri miliyoni 10$.
Kugeza ubu ibindi bigo byahawe impushya z’agateganyo biteganyijwe ko kugira ngo bibone iza burundu bikwiriye kubanza kugura ubutaka no kwerekana ko byiteguye kuhubaka inganda.
Impamvu hemejwe gahunda yo kubaka inganda zihinga ndetse zikanatunganya urumogi, ni uko rwagaragaje ko rushobora gufasha mu ikorwa ry’miti yifashishwa kwa muganga, rugakoreshwa mu nganda, amavuta ndetse n’ibiribwa ku Isi hose muri rusange.
Biteganyijwe ko izi nganda nizitangira gukora neza ibikorwa byazo, u Rwanda ruzajya rugemura ku masoko akomeye arimo nk’ayo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada ndetse no mu bihugu byinshi bitandukanye by’i Burayi.