banner

Mu Rwanda harateganywa kubakwa imihanda ariko abayinyuramo bakabanza kwishyura

Mu Rwanda hagiye kubakwa imihanda izajya ikoreshwa n’abafite ibinyabiziga babanje kwishyura. Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko bizafasha kugabanya umubyigano w’imodoka. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mushinga w’itegeko rirebana no gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi watowe n’Umutwe w’Abadepite ku wa Kane.

Iyi mihanda yifashishwa n’abafite gahunda zihutirwa bakayinyuramo babanje kwishyura ibizwi nka péage. Bamwe mu batanga serivisi zo gutwara abagenzi basanga iyi mihanda hari byinshi izakemura. Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest avuga ko iyi mihanda izajya icungwa mu buryo bwihariye.

Uretse ibirebana n’imihanga, umushinga w’itegeko watowe unagaragaza ko hagiye gushyirwaho icyemezo cyihariye kizajya gihabwa abemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Perezida wa komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Mutwe w’Abadepite, Depite Munyangeyo Theogene avuga ko iri tegeko rigamije gukemura ibibazo bigaragara muri serivisi yo gutwara abantu n’ibintu bitashoboraga kubona igisubizo mu itegeko risanzweho.

Inkuru Wasoma:  Umugabo w’I Gatsibo yakebye inda y’umugore we utwite akoresheje urwembe

Uyu mushinga w’itegeko ugizwe níngingo 204, zirimo n’izisobanura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu nzira zo mu mazi no muri gariyamoshi. Uteganya n’iteka rya minisitiri ufite ibyo gutwara abantu n’ibintu mu nshingano rizahindura amazina n’ibyiciro by’imihanda hirya no hino mu Gihugu nk’uko RBA dukesha iyi nkuru babitangaje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!