Kuri uyu wa Kabiri 28 Ugushyingo 2023, nibwo hatangajwe ingamba nshya mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange aho hatangajwe ko umuhanda umwe wo mu Mujyi wa Kigali ugiye kujya ukorwamo nibura na sosiyete ebyiri, ndetse abantu batwara ku giti cyabo bakaba bemerewe kwinjira muri uru rwego, ndetse umuntu ufite bus yujuje ibisabwa byo gutwara abantu azabanza guhabwa icyemezo na RURA.
Nyamara izi ngamba nubwo zatangajwe hakiri kare zizatangira kubahirizwa tariki 15 Ukuboza 2023. Binyuze mu itangazo rya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, rivuga ko” abantu bo mu Mujyi wa Kigali bafite bus zujuje ibisabwa, bazajya bahabwa icyemezo, bakorere mu mihora(koridoro) igizwe n’imihanda itandukanye. Ku buryo buri muhanda nibura uzaba uriho abatanga iyo serivisi babiri. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asobanura ku mpinduka zabaye muri uru rwego yazishyize mu byiciro bine.
Yagize ati”icya mbere ni uko umuntu ufite imodoka yujuje ibisabwa azajya yemererwa gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ibi bitandukanye na mbere kuko wasangaga duha umuntu isoko ari wenyine akaba ari we wemerewe gutwara, icya kabiri, ntabwo umuhanda umwe uzajya ukoramo umuntu umwe. Tuzashyiramo abantu babiri cyangwa barenze, kugira ngo habeho ihangana, bityo ntawe uzatanga serivisi mbi hari uri gutanga inziza, ibi bizazamura ubushake bwo gukora neza.
Ikindi kandi kubera hakiri gukorwa imihanda mishya muri Kigali, umucuruzi cyangwa sosiyete ishobora kubona hari icyerekezo gikenewe gukorerwamo yasaba uburenganzira RURA kugira ngo yimukire muri icyo cyerekezo. Indi mpinduka ni uko imodoka za ‘taxi Min-Bus’ zemerewe gutwara abagenzi mu nkengero z’umujyi. Ikindi kandi bisi zemerewe gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zigomba kuba zifite nibura imyanya 29 nizisanzwe zitwara abantu 70.