Umuyobozi wa Kigali Fashion Week, John Munyeshuri yatangaje ko ku wa 10 Gashyantare 2024 hateganyijwe ikirori kigamije guhuza abahungu n’abakobwa bifuza kubona abakunzi ku buryo bibaye ngombwa bakomeza gukundana kugeza barushinze.
Uyu muyobozi yavuze ko iki kirori cyateguwe cyiswe ‘Speed Dating’, cyateguwe kubw’ubusabe bw’abantu benshi ndetse abantu bose aho bava bakagera baratumiwe. Ati “Ubusanzwe dutegura ibitaramo bitandukanye, iyo birangiye rero hari abo usanga badusaba abakunzi cyane cyane aba Diaspora, iyi niyo mpamvu yatumye dutegura iki kirori.”
Biteganyijwe ko kwinjira muri iki kirori kizabera ahitwa Boho, ari ibihumbi 20 Frw ugahabwa ameza yo kwicaraho, ndetse nyuma uwayishyuye agafata icyo kunywa no kurya ashaka. Uyu muyobozi yatangaje ko abantu bari kwiyandikisha ku bwinshi kandi byakiriwe neza byajye biba buri kwezi.