Umusore witwa Ndagijimana Ildephonse usanzwe wotsa inyama mu kabari (mucoma) ko mu Mujyi wa Kigali, bikekwa ko yibye amafaranga amukoresha we, ayajyana kurya ubuzima mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Nyanza, ari naho yaje gufatirwa. https://imirasiretv.com/hafi-yibiro-byakagari-hasanzwe-umurambo-wumugabo-umanitse-mu-giti/

 

Amakuru avuga ko yaje gufatirwa mu Mudugudu wa Gishike ari naho avuka, gusa ngo basanze asigaranye 115.500 Frw mu 145.000 Frw bivugwa ko yibye umukoresha we. Bikekwa ko ariya mafaranga yibye ari aya Ndikumana Félcien wo mu Mudugudu wa Rugenge, Akagari ka Rugenge mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko ukekwa yafashwe ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) Sitasiyo ya Busasamana ndetse ngo yaje gufatirwa iwabo mu rugo ku bufatanye bw’Inzego z’umutekano n’iz’Ibanze. https://imirasiretv.com/hafi-yibiro-byakagari-hasanzwe-umurambo-wumugabo-umanitse-mu-giti/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved