Mudugudu yahondaguye umusore w’imyaka 18 wapimaga ikigage amugira intere

Umusore witwa Bernard Uwitije w’imyaka 18 y’amavuko yagiye kwitabwaho mu Bitaro nyuma y’uko ku gicamunsi cyo ku wa 17 Nyakanga 2024, umukuru w’Umudugudu wa Kinyata mu Kagari ka Kabatwa mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yamukubise akamunegekaza.

Amakuru avuga ko uyu musore wakubiswe afite inguma mu mutwe, mu nda, ku rutugu no ku kaboko k’iburyo. Ikigo nderabuzima cya Kigoma ubu cyamwohereje ku bitaro, kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuye nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Kigoma, Jean Baptiste Hakuzima.

Jean Baptiste Hakuzimana, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkur ko uwo mukuru w’Umudugudu yitwa Athanase Musabyimana kandi ko bamufashe ngo ashyikirizwe RIB, kuko urebye yahohoteye uwo musore, cyane ko n’ibyo yamujijije bidafatika.

Gitifu Hakuzimana yagize ati “Amakuru twahawe ni uko yamusanze apima ikigage, aramubwira ngo kuki yagipimye atabizi, undi amubajije niba ari ngombwa kubanza kumubwira baterana amagambo, birangira amukubise.”

Amakuru avuga ko aho Uwitije wakubiswe yapimiraga ikigage ngo ni mu nzu y’iwabo, bimwe mu cyaro umuntu abona afite amasaka akenga ikigage hanyuma abaturanyi bakaza kugura.

Inkuru Wasoma:  Gitifu w’akagali ko muri Bugesera yitabye Imana azize impanuka ya moto

Inkuru Wasoma:  Tshisekedi yatangaje ikintu gikomeye yakorera umujyi wa Kigali na Perezida Kagame kandi we yicaye i Goma

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved