Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhunga iki gihugu, kuko yabonaga hariho umugambi wo kumwica.

 

Rajoelina yabitangaje mu ijambo yagejeje ku banya-Madagascar, nyuma y’amasaha make ahungishijwe n’indege y’igisirikare cy’u Bufaransa ikamujyana ahantu hatazwi.

 

Amakuru avuga ko Rajoelina yavuye muri Madagascar ku Cyumweru gishize yerekeza muri Réunion, aho yaje kuva akerekeza ahantu bikekwa ko hashobora kuba ari mu birwa bya Maurice cyangwa i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

 

Uyu mugabo wayoboraga Madagascar kuva muri 2009 ubwo yageraga ku butegetsi biciye muri Coup d’état, mu ijambo rye ryatambutse ku rubuga rwe rwa Facebook yagaragaje ko nta gahunda afite yo kwegura.

 

Yavuze ko inzira yonyine ishoboka yatuma igihugu cye gishobora gukemura ibibazo byatumye cyadukamo imyigaragambyo ari uko itegeko nshinga ryacyo ryakubahirizwa.

 

Yavuze ko ibyo nibidakorwa, ubukene bwugarije Madagascar buzaba bwinshi kurushaho.

Perezida Andry Rajoelina kandi yavuze ko ibihe Madagascar irimo muri iki gihe biteye ubwoba cyane, asaba abaturage b’iki gihugu “gutuza no gukundana igihugu n’imitima yabo yose”, kuko “nta muntu n’umwe wifuza ko igihugu gisenyuka”.

 

Perezida Andry Rajoelina yunzemo ko yafashe icyemezo cyo guhunga kuko yaburiwe ko hari umugambi wo gushaka kumwica uhari.

 

Ati: “Naburiwe ko bazi ko abantu bari bagiye kwinjira mu ngoro ya Iavoloha bakahanyicira. Iyo ni yo mpamvu nahamagaye ba Perezida benshi bo mu bihugu bigize SADC. Ba Perezida ba hafi yanjye. Bamwe bemeye kohereza imitwe y’ingabo zabo hano, nk’uko byagenze muri RDC, Ethiopia na Mozambique. Ariko narabyanze. Iyo ni yo mpamvu nahatirijwe gushaka ahantu hatekanye ngo ndinde ubuzima bwanjye.”

 

Yunzemo ko amakuru afite ari uko abasirikare bagombaga kumukorera coup d’état bitarenze ku wa 25 Nzeri ubwo yari i New York aho yari yitabiriye Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye, gusa akavuga ko ibyo bitamubujije kugaruka mu gihugu.