Muguhangayika kwinshi bavuze uko amafuku abarembeje bagasaba ubufasha buturutse hejuru.

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi bavuga ko imbeba zizwiho kona imyaka zizwi nk’amafuku zibarembeje zibonera imyaka, ariko bakavuga ko guhangana na zo bakoresheje imitego ya gakondo batabibonamo umuti urambye, none barifuza ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi gishyira akacyo.

Aba bahinzi bavugana agahinda, babwiye RADIOTV10 ko izi fuku iyo zigeze mu myaka ihinze mu mirima zisya zitanzitse, zikayona ku buryo bamwe batirirwa basubira mu murima gusarura. Umwe ati “Iyo amafuku ageze mu mateke nk’aya, ararimbagura, yagera mu ntsina akarimbagura, ku buryo ushiduka mu gihe cyo kwera ntacyo usaruye.”

Aba baturage bavuga ko ikibi cy’utu tunyamaswa ari uko tunyura mu butaka ku buryo utapfa no kumenya igihe twoneye iyo myaka. Undi ati “Ifuku iyo ikugereye mu myaka nta kintu usarura, noneho iyo ikugereye mu bintu by’imboga, byose irarandagura ku buryo ntacyo waramura.”

Muri uyu Murenge wa Murambi, hari abaturage bahise bihangira umurimo wo gutega amafuku, gusa bavuga ko uburyo bakoresha butatanga umuti urambye kuko bakoresha imitego ya gakondo ku buryo itapfa kumara izi fukuru zirembeje abahinzi. Umwe ati “Uburyo bwa gakondo ntabwo buhagije kandi uyitega ayitegera inote y’Igihumbi (1 000 Frw). Ashobora kuza agatega ifuku inshuro eshanu itarafatwa kandi iyo atega hari imyaka arandura kugira ngo abone uko atega, ugasanga ntinafashwe.”

Aba bahinzi bavuga ko nkuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) gifasha abahinzi kubona imiti yica udukoko twona imyaka, na bo cyabagoboka kuko n’izi fuku ari ibyonnyi by’imyaka. Undi muturage ati “Turasaba uburyo bugezweho, nk’abashinzwe iby’ubuhinzi cyangwa RAB hari imiti batera udukoko tugenda twona natwe turasaba ko baduha umuti ugezweho wo mu ruganda twajya dukoresha tukica aya mafuku kuko amaze kudutera igihombo cyane.”

Inkuru Wasoma:  Abagore bavuze uko gahunda yadutse yiswe ndongora nitunge iri kubahangayikisha.

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa muri RAB, Dr Athanase Hategekimana yamenyeshe RADIOTV10 ko ibiri gusabwa n’aba baturage bidashoboka kuko nta miti yica utu dusimba tw’amafuku.

Mu butumwa yoherereje umunyamakuru, yagize ati “Ibi rwose ntitujya tubikoraho. Uburyo bukoreshwa ni imiti, aho bishoboka hatarimo imyaka barahacukura bagakurikirana umwobo wayo.” Amafuku ari mu bwoko bw’imbeba, azwiho kona imyaka iba iri mu bukata nk’ibijumba, aho acukura ubundi agakegeta umusaruro w’imyaka akarya ibiri mu butaka ku buryo umuhinzi aba atakibonye umusaruro. Source: Radiotv10

Abari bategereje kwitwa abagabo kuko bongeye ingano y’ibitsina byabo kababayeho.

Inkuru Wasoma:  Killaman yahishuye impamvu atihutiye gukora ubukwe n’umugore we, agaragaza impamvu yabushoyemo miliyoni 60 Frw

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa muri RAB, Dr Athanase Hategekimana yamenyeshe RADIOTV10 ko ibiri gusabwa n’aba baturage bidashoboka kuko nta miti yica utu dusimba tw’amafuku.

Mu butumwa yoherereje umunyamakuru, yagize ati “Ibi rwose ntitujya tubikoraho. Uburyo bukoreshwa ni imiti, aho bishoboka hatarimo imyaka barahacukura bagakurikirana umwobo wayo.” Amafuku ari mu bwoko bw’imbeba, azwiho kona imyaka iba iri mu bukata nk’ibijumba, aho acukura ubundi agakegeta umusaruro w’imyaka akarya ibiri mu butaka ku buryo umuhinzi aba atakibonye umusaruro. Source: Radiotv10

Abari bategereje kwitwa abagabo kuko bongeye ingano y’ibitsina byabo kababayeho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved