Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi umugore n’umusore bahererekanyaga umufuka w’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko bafatiwe mu Mudugudu wa Kabeza, Akagali ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, ku wa 28 Gicurasi 2025.
yagize ati:” Umufuka w’urumogi bafatanywe ufite ibiro 25 kandi uyu mugore twari tumufiteho amakuru.”
Yavuze ko Polisi yihanangiriza umuntu wese utekereza gukora icyaha nk’iki cyangwa ibindi byaha kubivamo kuko bibwira ko bibahira.
Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara avuga ko uyu mugore bafatanye urumogi yigeze gufungirwa iki cyaha na none, arangiza igihano arafungurwa.
SP Habiyaremye yavuze ko umusore wari urumushyiriye asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare.