Abaturage bo mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga barashimira abanyerondo bafatiye mu cyuho abagabo batatu bari hagati y’imyaka 26 na 30 bitwikiriye ijoro bajya gucukura inzu ikorerwamo ubucuruzi izwi nka ‘Alimentation.’
Amakuru avuga ko abo bajura bari batangiye gucukura alimentation iri inyuma y’Ibiro by’Akagari ndetse n’Umurenge SACCO, maze abakoraga irondo ry’umwuga muri iryo joro babafatira mu cyuho ntacyo barageraho.
Aba bafashwe bakomora ku turere dutandukanye kuko barimo uwitwa Uwihoreye Jean de Dieu ufite imyaka 28 ukomoka mu Karere ka Ngororero, uwitwa Mubumbyi Ananias ufite imyaka 26 bakunze kwitwa Mushi ukomoka mu karere ka Rusizi na Nzabahimana Felicien w’imyaka 27 ukomoka i Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yemeje aya makuru avuga ko bafashwe batangiye gucukura iyo nzu y’ubucuruzi ya Nzabahimana Schadrack ariko isanzwe icururizwamo na Murekatete Mediatrice.
Yagize ati “aba bagabo uko ari batatu bafatiwe mu cyuho aribwo batangiye gucukura iyi nzu y’ubucuruzi ya Nzabahimana Schadrack, hagati ya saa sita n’iminota itanu (00:05) na saa saba n’igice z’igicuku (01:30). Aba bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abandi bacuruzi bacururiza mu Yindi miryago yegeranye n’uyu ucururizwamo na Murekatete.”
Akomeza avuga ko abaturage bakwiye kumenya abo bagendana n’abo bacumbikiye kugira ngo nihagira n’uhura n’ikibazo hagire abagomba kubibazwa. Yibutsa abaturage ko ikayi y’abinjira n’abasohoka mu Mudugudu ikwiye gukoreshwa neza kugira ngo hatagira abivanga mu bandi bakaba intandaro yo kwibwa no kwamburwa n’abantu bigaragara ko bashaka kubaho ubuzima butajyanye n’ibyo bakora.
Murekatete Mediatrice wari ugiye kwibwa, yavuze ko ashimira abagize irondo batabaye batarabasha gucukura ngo bagere ku bicuruzwa, agashimira kandi abaturanyi be bahamagaye irondo rigatabara vuba, bityo ibicuruzwa bikarokoka aba bajura batari babigeraho.
Kugeza ubu aba basore uko ari batatu bacumbikiwe kuri RIB Sitasiyo ya Nyamabuye mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha ndetse n’iperereza riracyakomje.