banner

Muhanga: Byinshi wamenya ku mugore wagiye kurya ubunani mu rugo iwe agapfa urupfu rutunguranye

Umugore witwa Uwamahoro Jeannine w’imyaka 38 y’amavuko wo mu Karere ka Muhanga, usanzwe utuye mu Murenge wa Nyamabuye, mu Mudugudu wa Munini, mu Kagari ka Remera aho yakoreraga i Kigali, yapfuye bitunguranye nyuma yo gusanga umuryango we ku munsi mukuru w’ubunani.

Amakuru avuga ko uyu mugore yasuye umuryango we avuye i Kigali aho yabaga nyuma biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga ahita apfa nk’uko Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ibivuga. Bivugwa ko urupfu rw’uyu mugore rwamenyekanye ku wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024 ahagana saa cyenda n’igice ndetse nyuma y’aho umugabo we n’abana batatu bajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Hari bamwe mu baturanyi ndetse n’inshuti z’uyu muryango bavuga ko batunguwe n’urupfu rw’uyu mugore kuko ngo yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi mu cyumweru gishize nyamara hari abandi bavuga ko aza gusura umuryango we yari ameze neza nta kimenyetso na kimwe agaragaza cy’uburwayi kuko ngo bamwe babanje kuganira na we anabagira inama.

Hari andi makuru avuga ko nyakwigendera ubwo yari avuye i Kigali aje gusura umuryango we yaje azanye amazi yo kunywa mu icupa rya JIBU ku itariki ya 28 Ukuboza 2023, maze ageze mu isantere ahura n’umuntu aza amutwaje ndetse amugeza iwe. Ndetse ngo uyu mubyeyi yatangiye kugaragaza intege nkeya ubwo yari amaze kunywa Jus yavanye i Kigali bafunguje ya mazi ya JIBU.

Inkuru Wasoma:  Birakekwa ko umusore w’imyaka 16 nyuma yo gufatanwa inkoko yibye yimanitse mu mugozi

Bivugwa ko bamwe mu banyoye kuri aya mazi harimo umugabo we n’abana be batatu bagaragaje ibimenyetso by’uburwayi bikaba ngombwa ko bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho. Umuntu umwe utararwaye ni umwana w’umuturanyi basangiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yatangaje ko uyu mubyeyi yapfuye koko nyuma yo kuvanwa iwe murugo ajyanwa mu ingobyi y’abarwayi mu bitaro bya Kabgayi, amakuru ahita amenyekana ko n’abo mu muryango we barwaye bityo bajyanwa kwa muganga.

Ati “Ni byo koko twamenye amakuru y’urupfu rwa Uwamahoro Jeannine watabarijwe akajyanwa mu bitaro bya Kabgayi agezeyo ahita yitaba Imana. Ariko abaganga batubwiye ko yahageze bigaragara ko arembye cyane ko ashobora kuba ari mu minota ye ya nyuma maze ahita apfira muri ibyo Bitaro.”

Yakomeje asobanura ko bamaze kumenya amakuru bahise bajya mu rugo iwe basanga n’abo mu muryango we bararembye bityo bajyanwa kwa muganga. Kugeza ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo n’abana be bajyanywe kwa muganga ubu bameze neza kuko bari kwitabwaho mu bitaro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved