Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 20, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ni bwo umupolisi ukorera mu Karere ka Muhanga, yarashe umugabo wari uvuye kwiba inka y’umuturage, mu Mudugudu wa Kiduha, Akagari ka Kibaga, Umurenge wa Rugendabari, ahita apfa.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Gihana Tharcisse, aho ko uyu mugabo ukekwaho ubujura yahuye na Polisi ahetse igikapu bibiri byuzuyemo inyama, baramuhagarika ashaka kurwanya uwo mupolisi.
Yagize ati “Yakuye umuhoro mu gikapu ashaka kuwutemesha Umupolisi ahita amurasa.”
Gihana avuga ko nta yandi mahitamo Umupolisi yari afite kuko yitabaraga. Yakomeje avuga ko bageze mu Kiraro cy’uwitwa Hishamunda Védaste aho iyo nka yabagiwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iperereza kuri iki kibazo ryatangiye, amakuru yuzuye azamenyekana nyuma y’iryo perereza.