Muheto yazanwe na Nyirarume umuvugizi wa miss Rwanda muri miss Rwanda| Jolie niwe wagiriye inama Muheto| Jean Paul Nkundineza

Jean Paul nkundineza ni umunyamakuru wakoze ku binyamakuru bitandukanye harimo VOA, radio ubuntu butangaje, umuseke gusa kuri ubu akaba akora kuri bwiza, ndetse akaba ari n’umusesenguzi ku bijyanye n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ari naho ari gutanga ibitekerezo bitandukanye ku nkuru ziri kuvugwa hano mu Rwanda.

Kuva ikirego cya Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka prince kid cyajya hanze uyu Nkundineza yagiye avugaho byinshi butandukanye anatanga ingingo zifatika amategeko agenderaho kugira ngo ace imanza, aho kuri iyi ngingo ya Prince kid nyuma y’uko akatiwe iminsi 30 y’igifungo agakurikiranwa ari muri gereza, yajuriye n’ubundi bakongera bakamwemeza ko agomba kuburana ari muri gereza.

Ubwo yaganiraga na GASARO, Nkundineza yavuze ko kuba Prince kid yaburana afunzwe aribyo bintu urukiko n’ubushinjacyaha byahaye agaciro cyane kurusha uko Ishimwe yatanze ingwate ariko bakazirengagiza, ndetse n’ingingo yatanze zose zigaragaza ko agomba gufungurwa agakurikiranwa ari hanze zumvikanaga nk’izifatika urukiko rwazitesheje agaciro.

Nkundineza yavuze koi bi bintu bya Prince kid birimo akagambane ari ibintu azi neza kandi ahagazeho, icya mbere ashingiraho n’uko umuvugizi wa Rwanda inspiration backup ariwe Rutaganda Joel wanashyize hanze amajwi miss Muheto yaganiriye na Ishimwe Dieudonne ari nyirarume, bivuze ko Muheto ari mwishywa wa Rutaganda Joel kandi anahamya neza ko ubwo uyu Joel yabaga muri Gikondo yabanaga na mushiki we iwabo wa Muheto.

Inkuru Wasoma:  Wa mwana w'umukobwa wafotowe yiga anacuruza imbuto ku gataro ageze ku kigo cyamuhaye buruse.

Agendeye kuri ibi ngibi Nkundineza yavuze ko Muheto kuza muri miss Rwanda yaje ari gatumwa kugira ngo ibyabaye byose bibe, ariko ikintu cya mbere kigamijwe ari ukugira ngo iyi company ya Prince kid yari amaze kubaka n’umutwe we ndetse n’ubwenge bwe bayimwambure ubundi bayitware. Inyuma yo kuvuga ibyo Nkundineza yanavuze ko kandi ibi byose byagiye hanze abantu bari babiri inyuma ari Muheto, Rutaganda Joel ndetse na Mutesi Jolly.

Akomeza avuga ko Mutesi Jolly ariwe wagiriye inama Muheto yo gufata ariya majwi, cyane ko Jolly ari mu bantu bifuzaga kuba bahirika Prince kid kugira ngo nawe yubake izina rye na company ye bityo kubw’iyo mpamvu Jolly afite uruhare runini ku buri kuba kuri Prince Kagame Ishimwe Dieudonne(KID).

Hari ingingo Nkundineza ashingiraho avuga ko hari akagambane byanga byakunda kari muri ibi bintu. Icya mbere avuga ko uyu miss Muheto atigeze agaragara mu rukiko ari gushinja Ishimwe Dieudonne ishimishamubiri rishingiye ku gitsina bivuze ko nta byabaye, kimwe n’uyu mukobwa wumvikanye cyane witwa Akariza Hope nta numwe wabishinjije Prince kid, avuga ko kandi abandi bakobwa bose b’aba miss baguye batumizwa mubugenzacyaha bakabazwa bakarekurwa nta n’umwe wigeze avuga ko Ishimwe Dieudonne yamukoreye ishimishamubiri.

Ibiryo imfungwa zasabye bwa nyuma n’amagambo zavuze mbere y’uko zinyongwa

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved