banner

Muhinde umaze kumenyekana muri Gen-z comedy show avuye imuzi n’imuzingo amateka ye muri comedy n’impamvu yahisemo gukora ku bugufi cyane

Urwenya ni uruganda rumaze kugera kure cyane mu Rwanda nk’igihugu gikomeje kwiyubaka mu myidagaduro ugereranije n’ibindi, aho usanga buri gihe hari ibitaramo bisigaye bitegurwa bigakorwamo urwenya kandi bikitabirwa cyane n’umubare munini w’abantu, urukundo bakunda urwenya rukagaragazwa no kuba bishyura amafaranga yabo ndetse n’ibutaha bakazanasubirayo.

Rimwe mu matsinda ari gukora cyane urwenya muri iki gihe, yanagaragaje intambwe nini muri comedy nyarwanda muri 2023, ni Gen-z comedy show, aho itegura ibitaramo by’urwenya igatumira abanyarwenya batandukanye maze bakaza gusetsa abitabiriye igitaramo, ibintu byakunzwe na benshi kuburyo muri iki gitaramo hamaze kugaragara umubare munini w’abitabira.

Umwe muri abo banyarwenya kandi ukunzwe cyane ku rwego umuntu atatinya kuvuga ko ruri hejuru, ni uwitwa ‘MUHINDE’ ari nawe IMIRASIRE TV yifuje kuganira na we atubwira ubuzima bwe muri uyu mwuga n’ubundi busanzwe. Ubusanzwe amazina ye yitwa ISHIMWE Angelo Kenny, yavukiye mu karere ka Kicukiro ahitwa mu Kagarama.

Muhinde yabwiye IMIRASIRE TV ko yatangiye kwiyumvamo impano yo gusetsa ubwo yigaga mu mashuri abanza, yagize ati “iyo nabaga ndi kumwe n’inshuti zanjye byaranshimishaga iyo babaga bari guseka kubera njye, numvaga bidasanzwe bikajya bituma numva nabasetsa buri gihe turi kumwe.’

Muhinde yavuze ko inkomoko yo gusetsa kwe yatangiye ivuye ku munyarwenya witwa ‘Babu Joe’, akaba ari we watumye akunda comedy cyane kuburyo na we yifuje gukora comedy mu buryo nk’ubwe. Tumubajije ku bijyanye no gukora ku bugufi nk’ikintu akunda kuvugaho cyane muri comedy abantu bagatembagara yagize ati “Nabihisemo kuko ari ibintu nakuze nkunda gusererezwaho n’abashuti banjye kandi nkumva bisekeje mpitamo kubikoresha mu rwenya.”

Muhinde yakomeje avuga ko umwaka wa mbere yakoze urwenya rugasetsa abantu ku rwego Atari yatekereje ko rwabasetsaho, ari muri 2022, aho yari amaze igihe akora urwenya ataruhuka ariko icyo gihe yakoze ‘Jokes’ 3 zonyine kuburyo abantu batembagaye na we akabona ko yakoze uko ashoboye.

IMIRASIRE TV yabajije Muhinde niba nta muntu baragongana muri uyu mwuga, aho hari ukuntu ajya akora urwenya ku bantu runaka ameze nk’uri kubaserereza bigatuma abantu baseka cyane, kuburyo uwo akozeho urwenya ashobora kubigira ikibazo, adusubiza agira ati “Hoya, nta muntu turagongana cyane, cyane cyane ko twese baba babizi ko turi gukora comedy nta mutima mubi tuba tubikorana, kandi abantu batabikunda ko babakoraho urwenya iyo bakubujije ntago ubikora.”

Muri uru rwenya Muhinde iyo avuga ku bugufi akunda gushyiramo n’ababyeyi be, byatumye tumubaza icyo batekereza kuri uyu mwuga akora, asubiza ko ababyeyi be babikunda cyane, yagize ati “ahubwo banareba video zanjye bahora banansaba kuzabatumira mu gitaramo cya njye, bakunda kunshyigikira ndetse bakamfasha mu buryo bashoboye, ibitekerezo bampa ni uko ibyo nkora byose ngomba kubikorana ubushishozi n’ubwitonzi kuko bishobora kugutunga cyangwa bikanakwicira ahazaza.’’

Inkuru Wasoma:  Dore amazina abasore baho bari kwita udukingirizo bagiye kutugura kugira ngo batabatahura.

Muhinde yabwiye IMIRASIRE TV ko ashimishwa cyane no kubona mubo bakorana urwenya muri Gen-z comedy show ari mu bambere bahamagarwa bakagaragarizwa ko bishimiwe cyane mu banyarwenya bahakorera, gusa ngo nanone bimushyira ku nkeke zo kumutera ishyaka ryo gukora cyane kugira ngo urwo rukundo bamweretse arugumane kandi ntazabatenguhe.

Tumubajije uburyo ahuza umwuga w’urwenya ndetse n’indi nzira yahisemo y’ibyo yiga, cyane ko kuri ubu yiga muri kaminuza aho yiga E-commerce program, Muhinde yavuze ko mu kubihuza byombi yirinda icyamushyiraho umupaka, avuga ko kwiga biza imbere ariko nanone urwenya ruri imbere cyane, dore ko mubyo yifuza gukora urwenya ku rwego ruzamutunga, yagize ati “ndifuza gukora comedy kuburyo izantunga ikangirira akamaro ndetse nkagira n’ibikorwa byanjye bishamikiye kuri comedy, kandi ndifuza kuba umunyarwenya mpuzamahanga.”

Muhinde yakomeje avuga ko gutondeka uburyo arakurikiranya ibitekerezo kuva agiye kuri stage kugeza irangiye ari ibintu bitamugora, ahubwo ikigoye wenda akaba ari ukubona ‘Jokes’ aza gukora kuko iyo zabonetse biba byoroshye. Nk’uko muri buri nzira yose hatabura ibicantege, Muhinde yavuze ko ibyamuciye intege kuva yatangira urwenya harimo kuba amanota ye yarigeze kugabanuka kubera kubiha umwanya uruta uw’amasomo.

Yagize ati “amanota yanjye yaragabanutse ndetse ntangira gutsindwa kubera kubiha umwanya uruta uw’amasomo. Izindi mbogamizi ni mu buryo bw’amikoro cyane iyo ugitangira uba wishakamo ubushobozi bwose haba amatike cyangwa ibindi wakenera ngo ukore.’’

Muhinde abajijwe abanyarwenya babiri bakorana muri Gen-z comedy show bamwemeza akumva ko bakoze koko akabareberaho, yasubije agira ati “Umunyarwenya wa mbere unyemeza ni uwitwa Admin cyane ko ari we nigiyeho ibintu byinshi bijyanye n’uko akora ndetse akaba ari we wangiriye inama yatumye ngera n’aho ndi ubu ngubu, naho undi wa 2 ni uwitwa BJB ni umunyarwenya wandika neza cyane kandi utajya abura ikintu akongereraho mu rwenya rwawe.”

Muhinde yakomeje asaba abamukunda gukomeza kumushyigikira kandi anashimira, ati “Ndasaba abakunzi banjye gukomeza kunshyigikira kandi nkabashimira ku rukundo banyereka mbizeza gukomeza gukora neza no kutazacika intege, kandi bakomeze gukunda urwenya nyarwanda kuko turashoboye.” Yakomeje avuga ko mu bantu ashimira b’imbere cyane harimo ababyeyi be bakomeza kumushyigikira, kuko na mbere y’uko ajya kuri stage abanza kuvugisha mama we akabiha umugisha, agashimira cyane na Fally Merci avuga ati “Ni we nkesha kuba aho ndi ubungubu.”

Muhinde ubusanzwe yavutse mu karere ka Kicukiro ahitwa mu Kagarama, amashuri abanza yayize kuri Elite primary school ndetse na Bright minds academy I Kiramuruzi, amashuri yisumbuye atatu ya mbere yayize kuri IPM muri Mukarange I Kayonza, naho atatu ya nyuma ayiga kuri St Kizito I Musha aho yize ‘Software development’, kuri ubu akaba ari kwiga kaminuza mu mwaka wa kabiri muri IPRC Musanze aho ari kwiga E-commerce program.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved