Urugerero rw’Urukiko Rukuru ruherereye mu karere ka Nyanza, rwagize umwere Muhizi Anatole wari waratawe muri yombi azira ibyafashwe nko kubeshya Perezida Paul Kagame.

 

 

Muhizi yamenyekanye muri Kanama 2022 ubwo yaregeraga Perezida Paul Kagame Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ayishinja gufatira inzu ye.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu ubwo yari yasuye abaturage bo mu karere ka Nyamasheke, Muhizi yamubwiye ko BNR yamwambuye umutungo we ugizwe n’inzu yari yaraguze n’uwahoze ari umukozi wayo witwa Rutagengwa Jean Léon mu 2015, nyuma ngo yo kubaza muri RDB bakamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya banki.

 

 

Nyuma y’iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, byagaragajwe ko Muhizi yabeshye Umukuru w’Igihugu ndetse arafatwa atabwa muri yombi.

 

 

Mu Ugushyingo 2022 ni bwo yatangiye kuburanishwa, ndetse nyuma we na Me Katisiga Rusobanuka Emile bari muri dosiye imwe bake gukatirwa imyaka itanu y’igifungo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

 

 

 

Byari nyuma yo kumuhamya ibyaha bibiri yaregwaga, birimo icyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano.

 

 

Muhizi icyakora nyuma yaje kujuririra kiriya gifungo mu Rukiko Rukuru, urugereko rwa Nyanza.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga ubwo hasomwaga umwanzuro w’ubujurire bwe, urukiko rwemeje ko ubujurire bufite ishingiro, runahindura icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga cyari cyajuririwe mu ngingo zacyo zose.

 

 

 

Urukiko kandi rwemeje ko Muhizi Anatole na Me Katisiga Rusobanuka Emile, bose nta cyaha na kibahama, runategeka ko uriya mugabo wari ufungiwe muri gereza ya Muhanga ahita arekurwa nyuma yo kumugira umwere.