Mukansanga Salima yatanze ikirego muri RIB abamukurikira bamugira inama y’icyo gukora

Kuwa 16 werurwe 2023 nibwo umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru Salima Mukansanga yandikiye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB arusaba ko rumufasha gukurikirana umuntu urimo kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Mukansanga yagaragaje uwamwiyitiriraga yaranamu borotse kuri twitter, bigaragara ko banigeze kuvugana mu gikari cya konti zabo. Nyuma yo kwandika ubu butumwa RIB yamusubije ko yareba ubutumwa bamwandikiye mu gikari kugira ngo atange amakuru yuzuye babone ubukurikirana.

Mu kiganiro Nkundineza jean Paul, umunyamakuru ukunze gukorera ikiganiro kuri Jallas, yatangaje ko mu ibanga rikomeye yavuganye na Mukansanga, akamubwira ko hari umuntu akeka ushobora kuba amwiyitirira, ikirenze ibyo akaba ari umunyamakuru ukomeye mu bijyanye n’imikino hano mu Rwanda wiyitirira Mukansanga.

Yakomeje avuga ko nubwo iyi konti ari iya twitter ariko kumwiyitirira byatangiye kuva kera hose, kuko mu mwaka wa 2021 aribwo no kuri facebook batangiye kujya bamwiyitirira bagakoresha amazina ye mu buryo atabyifuza. Muri bimwe byakozwe na konti yiyitiriye Mukansanga harimo no kwishongora ko yaba yarafungiye perezida Paul Kagame amarase y’inkweto mu mukino aherutse gukinamo.

Inkuru Wasoma:  Ya kipe y'i Burundi yanze gukina yambaye 'Visit Rwanda' yahuye n'ingaruka zikomeye

Abakurikira Mukansanga babonye atanga ikirego, bamubwiye ko atagakwiye kubyinubira kuko buri muntu wese uri kumenyekana niko bigenda, bamuha urugero rw’ama konti yaba Messi na Christiano ari kuri facebook na twitter, bityo nawe ahubwo yakabyishimiye, bamugira inama y’uko mu gutandukanya ibyo byose na konti ye ya nyayo yagura uburyo bugaragaza ko konti ari iye ndetse bunatuma hatabaho kumwiyitirira aribwo ‘verification badge’

Nubwo Mukansanga yari asanzwe azwi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda nk’umusifuzi, ariko yatangiye kumenyekana cyane ubwo yatangiraga gusifura mu mikino mpuzamahanga ya Afurika ndetse n’igikombe cy’isi cya 2022. Mukansanga aherutse gushyirwa no ku rutonde rw’abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku isi muri 2022.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved