Mulindwa Prosper yatorewe kuyobora umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu

Kuri uyu wa 10 Ukuboza 2023, mu Karere ka Rubavu, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batoye Chairman ku rwego rw’Akarere ariwe Mulindwa Prosper, ahiga kwihutisha imirimo yo kubaka inyubako igenewe inama n’ibirori mu Karere ka Rubavu igeze ku musozo, iyi nyubako abayisuye bavuga ko igereranwa na ARENA ya Rubavu kubera uburyo yubatsemo bujyanye n’iterambere.

Nyuma y’amatora usanzwe yungirije Chairman w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, Rucakabungo Pascal yagaragaje ibyagezweho birimo kuba baratangiye kubaka iyi nyubako iherereye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Congo bita La Corniche. Yavuze ko bakoze byinshi kugira ngo igere ku rwego mpuzamahanga ndetse biteguye ko izuzura muri Werurwe 2023.

Yagize ati “Navuga ko mu bihe bitambutse ibyo twakoze ari byinshi, harimo nko guteza abanyarwanda imbere cyane abatuye muri Rubavu, kubumbatira ubumwe, kongera imibare y’abanyamuryango ariko tunageze kure umushinga wo kubaka inyubako y’inama n’ibirori ikajya ku rwego mpuzamahanga, ni umwe mu mishanga umuyobozi mushya dutoye atangiriyeho ngo usozwe vuba.”

Uwatorewe kuba Chairman w’uyu muryango mu Karere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko agiye gufatanya na komite yari isanzweho, bashyire imbaraga mu mihigo ariko yizeza kwihutisha inyubako y’inzu Mberabyombi uyu muryango ugiye kuzuza. Kuko ibibura ntabwo twavuga ko ari ibintu byinshi cyane.

Yagize ati “ Umwaka utaha turi kwitegura ubukwe bw’amatora, bityo tugomba kwitegura bihagije, nk’uko byagaragajwe iyi nyubako yacu tugomba kuyuzuza muri Werurwe 2024, ngiye gushyiramo imbaraga mfatanyije n’ikipe yanjye ibibura bijyemo ku buryo bishobotse yanuzura mbere yaho.” Bimwe mu byo Mulindwa yiyemeje harimo gufasha abaturage bo mu Mirenge yose kwibona, kugirs uruhsre no kugerwaho na gahunda ziri muri Manifesto y’umuryango n’ibindi bitandukanye.

IZINDI NKURU WASOMA  Umukobwa wapfiriye mu muvundo wo kwamamaza umukandida wa FPR, Paul Kagame, yashyinguwe mu cyubahiro hari n’ingabo z’igihugu – AMAFOTO

IZINDI NKURU WASOMA  Abanyarwanda baremeza ko u Rwanda rufite umutekano usesuye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved