banner

Munyakazi Sadate asubiza wa muhanzi wamuririmbiye indirimbo imwifuriza urupfu, abafana be bamuciriye iteka.

Kuri uyu wa 17 kanama 2022 nibwo umuhanzi witwa pilato yasohoye indirimbo yifuriza iruhuko ridashira ibyamamare Yvan Buravan ndetse na Yanga bitabye Imana muri iryo joro, ariko mu magambo ye avuga ko ababajwe n’uko aribo bagiye bo bafitiye igihugu akamaro hakabura kugenda nka Munyakazi Sadate.

Mu butumwa bukakaye Sadate yakoresheje abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yasubije uyu Pilato agira ati” reka mfate uyu mwanya nshimire uyu musore wandirimbiye akaririmbo kanyifuriza gupfa, rwose twe ibihangange dufasha benshi kubaho, uyu nawe yiyongereye mubo izina ryanjye rifashije kubona ibiryo. Rwose kuba wamvuze biragufasha kuva ku itabi ubona twa Yawurute nk’abandi bana”.

Munyakazi Sadate ni umuntu usanzwe akurikirwa n’abatari bake kuri twitter, aho yahise yakira ubutumwa bw’abantu benshi cyane busubiza kubyo yari avuze, gusa nubwo abantu bose badahuza imyumvire ntago habuze abavuga ko nta mpamvu yo kwirirwa abigiraho ikibazo kuko uyu muhanzi ni kugenzi we bose buzuye urwango, kuko nawe hari abo yagiye yifuriza urupfu.

Gusa umubare w’abantu benshi bamukurikira baciriye iteka uyu muhanzi, aho bagiye batanga ubutumwa bumuvugaho butandukanye. Uwitwa Intarumikwa yagize ati” ndabyibuka mu myaka yashize PACSON yandagaza KNC kubera ibiyobyabwenge byari byaramwaritse, gusa KNC yaramwegereye amwereka umutima mwiza anamuha akazi kuri TV1. N’uyu nta kindi cyabiteye rwose ni icyo ahubwo umwegere nawe umuhindurire ubuzima uzaba ukoze”.

Inkuru Wasoma:  Hatangajwe ibiciro by’igitaramo Bull Dogg na Riderman bazamurikiramo album ‘Icyumba cy’amategeko’

Cocter yagize ati” Brother uwo ni itabi ryinshi kandi nta mahitamo yandi afite, kandi baca umugani ngo urucira mukaso rugatwara nyoko rero mwihorere”.

Abantu benshi bahurije kukuba uyu muhanzi ari ibiyobyabwenge byabimukoresheje, ndetse banasaba Sadate ko yamubabarira byaba byiza bakaganira ahubwo akamuhindura, dore ko wasanga ahubwo banabaye inshuti z’akadasohoka.

Uyu muhanzi Pilato bimaze ko amaze kujya gufungirwa Iwawa inshuro ebyiri ndetse akaba anakunda kujyanwa kwa Kabuga gufungirwayo kubera ibiyobyabwenge. Mu ndirimbo yaririmbye harimo Volume niyo, Mayibobo, Kigali we share n’izindi.

Mu gahinda kenshi, Kenny sol avuze impamvu ataririmbye mu gitaramo cya The Ben n’agasuzuguro yakorewe| hari abo ashinja ubujura.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved