Munyakazi Sadate wari umuyobozi wa Rayon Sports yasobanuye impamvu yumva Ange Kagame yazaba perezida w’u Rwanda

Nyuma y’aho Ange Kagame ahawe inshingano zo kuyobora akanama gashinzwe igenamigambi n’ingamba mu biro bya perezida wa Repubulika nk’umuyobozi wungirije, Munyakazi Sadate yahise avuga ko yifuza ko Ange Kagame yaziyamamariza umwanya wo kuyobora u Rwanda muri 2034.

Ange Kagame yahawe uyu mwanya mu inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 1 Kanama 2023 iyobowe na perezida Kagame. Nyuma y’uko ahawe izi nshingano, Munyakazi abinyujije ku rukuta rwe Twitter yanditse ati “Mushiki wacu Ange Kagame yahawe inshingano muri Village Urugwiro, abantu benshi bamuhaye Congs, njye rero ntayo naguhaye, ahubwo umva icyo ngusabye, Genda hariya mu Rugwiro witegereze ibanga papa wacu akoresha ngo twishime, maze urimire bunguri, nuko muri 2034 nshaka ko uzatubwira ko warimize, ubundi natwe tuguhundagazeho igikumwe. Ni ibyo!”

Munyakazi nyuma yo kwandika ibi, aganira n’itangazamakuru yahamije ko abona imbaraga zidasanzwe muri Ange Kagame ndetse ko abayobozi nka we aribo Afurika ikwiriye kuba yifuza. Yabwiye InyaRwanda ati “U Rwanda nk’igihugu, mbona na twe dukwiriye gutangira gutekereza kure. Niyo mpamvu natekereje Ange Kagame, Ntekereza uko yize, uko yitwara muri sosiyete, uko afasha abantu ku giti cyabo, uko aba iruhande rwa Nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda;

Bimpa icyizere cy’uko yaba umukandida mwiza ndetse mwiza cyane muri 2034 akaba umusimbura wa se kugira ngo dukomeze kubona ibyiza. Ntabwo twakwishimira kubona ibyiza tugezwaho ejobundi bihagaze, ubundi bikabura burundu.” Munyakazi yakomeje avuga ko yafashe umwanya aratekereza, abona Ange Kagame yaba umukandida mwiza ndetse muri kiriya gihe azaba ageze mu myaka 40, imyaka myiza ku bayobozi beza.

Munyakazi yakomeje avuga ko na perezida Kagame yatangiye ubuyobozi muri iyo myaka cyangwa se munsi yayo, aho usanga ari amaraso meza, amaraso ya gisore ashobora gufasha abantu gutekereza byagutse no gukora cyane kugira ngo umuvuduko u Rwanda rugezeho utazahagarara.”

Inkuru Wasoma:  Mwene Karangwa yasabye imbabazi arafungurwa

Munyakazi yanahamije ko igitekerezo yagize abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter cyaranashyigikiwe n’abantu benshi cyane kubera ibitekerezo bagiye bamugezaho, akaba ahamya adashidikanya ko we yifuza ko Ange Kagame ari we wazasimbura se igihe bibaye ngombwa.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi w’icyamamare yatawe muri yombi azira kurwana n’ushinzwe kumucungira umutekano

Munyakazi yanahamije ko igitekerezo yagize abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter cyaranashyigikiwe n’abantu benshi cyane kubera ibitekerezo bagiye bamugezaho, akaba ahamya adashidikanya ko we yifuza ko Ange Kagame ari we wazasimbura se igihe bibaye ngombwa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved