Munyakazi Sadate wigeze no kuyobora Rayon sports, yagereranije amatora y’umuyobozi wa FERWAFA n’ikinamico. Kuri uyu wa 28 gicurasi 2023 ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwa twitter ye yatanze ibitekerezo byo nk’umuntu uzi iby’umupira yewe akaba yaranigeze kugira inshingano muri iki gisata.
Mu butumwa yatanze yagaragaje ko hari akajagari muri iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru kanaterwa na bamwe mu banyamuryango baryo, anagaragaza ko kandi hari ibibazo by’imiyoborere. Yagize ati “Njye ndi umwe mu bahamya ko iri shyirahamwe, FERWAFA rimaze igihe rifite ibibazo bikomeye by’imiyoborere mibi ibi kandi abenshi muri twe dutunga intoki nyinshi abantu banyuranye ngo nibo bangiza umupira w’amaguru.”
Akomeza agira ati “Mwumve neza ibitekerezo byanjye. Akajagari, ibibazo biri mu mupira w’amaguru njye mpamya ko biterwa n’abanyamuryango ba FERWAFA ku kigero cya 90%.” Yakomeje avuga ko FERWAFA itegura amatora ameze nko kwiyererutsa agereranya n’ikinamico itagira umwanditsi cyangwa se umutoza. Yagize ati “Igihe cyose iri shyirahamwe ritegura amatora ameze nko kwiyiba no kwiyerurutsa, abantu bagatanga candidatures mu minsi 2 ya week-end nabwo bisa nk’aho ari uguca murihumye, bagasa nkaho bacuranwa cyangwa biyiba.”
Ati “Ibi ubwabyo bigaragaza indwara iri shyirahamwe rirwaye, kubera izo mpamvu ibizavamo byose bizahora ari bimwe ari byo gutsindwa no guhora kw’ishyiga nk’umwana wagwingiye.” Mu gusoza, Munyakazi yagiriye inama abanyamuryango ba FERWAFA ababwira icyo bakora kigatanga umusaruro, ati “Banyamuryango ba FERWAFA nimuhagarike amatora yo kugabana gabana imyanya, nimutore ibitekerezo bikubiye muri gahunda mwagejejweho n’abantu benshi, ni mukora ibi muzaba mutangiye gukira indwara iri shyirahamwe rirwaye imyaka myinshi.”
“Ibi kandi bizabafasha gutangira kuva mu ikimwaro umupira wacu umazemo imyaka myinshi, nimudakora ibi kandi, muzahora muri nk’umurwayi ufite umuriro akihutira kunywa ikinini cyo kumara umuriro ariko mu by’ukuri atazi indwara arwaye; Igihe kirageze ngo tubwizanye ukuri kuko UKURI kwonyine niko kuzakiza umupira wacu ndetse kugahoza iriya ntebe yo muri FERWAFA isa nk’aho ihora itogota, abenshi mushobora kuvuga ko nkabya ariko reka mbabwire ngo ibi nibidahagarara Umupira wacu uzarushaho kujya aharindimuka, aka kanya wenda hari abankwena ariko ibyo mvuga ntibizatinda kwigaragaza.”
“Mufungure urubuga, muve mu macenga, mutegure amatora aciye mu mucyo, nibwo muzatora abashoboye atari ibyo muzahora mwizungurukaho mushaka ibibazo ahandi kdi ikibazo arimwe ubwanyu. N’isoni n’ikimwaro kubona Igihugu nk’u Rwanda tujya gusaba umwana w’Umurundi ngo aze adukinire, uretse ko bamutwimye ariko mubona bidateye ikimwaro kubona tutabasha kurera abana kugera aho tujya kwikoza isoni i Burundi?”
“Nimwigire kw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru i Bugande, ryazamuye abana bafite impano karemano ubu iki gihugu kikaba kihagije ku bakinnyi ahubwo kikaba gisigaye kidusagurira, niba uri rugero rudahagije nimunyarukire mu Bubiligi mwibuke iki gihugu mu myaka 25 ishize, nimwibuke ko cyari agahugu katazwi mu by’umupira, ariko ubu nimurebe aho kigeze n’uko gihagaze. Igihe cyose mukiri mu matora ya findi findi tuzahora aho turi cyangwa Umupira wacu ujye ahabi kurushaho. Muhagarike ikinamico abantu tumaze kuyirambirwa. Ibiterekezo byanjye.”
Ni mu gihe FERWAFA iri gutegura amatora y’abayobozi bashya, nyuma y’uko umubare munini w’abayobozi bari bayigize bamaze kwegura. Amatora ateganijwe kuwa 24 Kamena 2023, gutanga kandidatire bikaba byaratangiye kuwa 22 gicurasi 2023 bikazarangira kuwa 29 gicurasi. Mu batanze kandidatire bazwi harimo perezida wa police FC, Munyentwari Alphonse, na Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayons sports.