Munyakazi Sadate yigaritse umukobwa umushinja kumufata kungufu

Uwahoze ari umuyobozi wa rayon sport Munyakazi Sadate yihakanye amakuru yiriwe acaracara ku mbugankoranyambaga kuri iki cyumweru avuga ko hari umukobwa yafashe kungufu. inkuru dukesha IGIHE ivuga ko Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo umukobwa ukoresha amazina ya Afsa Karenzi kuri twitter yanditse avuga ko yakorewe ihohoterwa rikorerwa igitsina na Munyakazi Sadate.

Yagize ati”nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nanafatwa kungufu na Munyakazi Sadate”. Yakomeje asaba RIB ko yagira ikintu yabikoraho kubyamubayeho, anasaba ko yarindwa ibikangisho by’uyu mugabo.

Munyakazi Sadate mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ubu butumwa bw’uyu mukobwa, yavuze ko uyu mukobwa nta hantu amuzi, ndetse ko ari kumugira inama yo kwitabaza ubutabera. Ati” ntabwo muzi. Nta kintu kidasanzwe ngiye gukora nyuma y’ubu butumwa bwe, wajyana umuntu mu butabera utamuzi? Niba ibyo yanditse ari ko byabaye, yari kujya mu butabera kuko dufite ubutabera butarenganya umuntu uwo ariwe wese. Kuba yabijyanye ku mbuga nkoranyambaga ni ugusebanya nk’uko dusanzwe tubimenyereye. Nibwo bwa mbere mwumvise”.

Inkuru Wasoma:  Hari ababyara bakibwa impinja| abana bo ku muhanda bahishuye ikindi kibazo bahura na cyo.

Munyakazi yakomeje avuga ko uyu mukobwa yashakaga kumusebya, cyane ko mu busesenguzi yamukoreye yasanze ari muri bamwe barwanye leta y’u Rwanda, kandi ngo uyu mugabo aba bantu ahora mu rugamba rwo kubamagana. Ati” narakurikiranye ndeba twitter ye ku bitekerezo ajya atanga ku buyobozi nsanga ari muri bamwe njya ndwanya nibwo busesenguzi maze gukora kandi ibintu nk’ibyo duhora tubyiteguye”.

Ubu butumwa bw’uyu mukobwa yamaze kubusiba ku rubuga rwa twitter yari yabunyujijeho, ibi byatumye Munyakazi ashimangira ko uyu mukobwa yashakaga gusa kumuharabika.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved