Komisiyo y’Umutekano n’Ubusugire bw’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo irimo guhata ibibazo Minisiteri y’Ingabo ku kibazo cy’ingabo zabo ziri muri Kongo, zikaba zaratakaje abasirikare 14 mu rugamba bafatanya na FARDC mu kurwanya M23.
Minisiteri y’Ingabo yari ihagarariwe mu Nteko na Minisitiri Wungirije, ndetse n’Umugaba Mukuru, yatanze incamake y’uburyo Afurika y’Epfo yahawe misiyo yo kubungabunga amahoro muri DRC, iyihawe na SADC na Afurika Yunze Ubumwe.
Icyakora ngo bari bazi ko ikiganiro kibera mu muhezo, ariko batungurwa n’uko cyashyizwe ku karubanda.
Basobanuye ariko uburyo bagezeyo bagafatanya na FARDC kurwanya umwanzi, M23, ariko ikabaganza, ikabafatana Sake, ikabafatana ikibuga cya Goma n’umujyi, ndetse ikicamo 14, igakomeretsa abandi.
Yavuze ukuntu ubu ngubu bari kuvugana n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na MONUSCO ngo babone uko bagera ku basirikare baguye ku rugamba, ariko banatware abakomeretse bavurwe.
Hakurikiyeho ibibazo bikaze, byaberetse ko bagiye mu rugamba, kandi bitari ngombwa, ndetse ko bagombaga kubireka hakajyayo abandi, kuko Afurika y’Epfo atari yo kamara.
Umudepite umwe yagize ati “tureke ibinyoma, ariko mutubwize ukuri kuko ibi birahangayikishije. Muratubwira ko ingabo zagiye mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro, ariko turumva ko ingabo zagiye kurwana n’umwanzi, mu gihugu kindi? Muzi ko ubu ari ubuzima bw’ababyeyi, abavandimwe, abagabo n’abagore b’abandi bari gupfa?”
Undi mudepite na we yabajije ati “bimeze gute ko twumva ko Perezida Cyril Ramaphosa yaba afite inyungu z’ibirombe acungira umutekano muri DRC?”
Abadepite babajije bati “ese ko muvuga ngo abasirikare bacu bari muri misiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, ubundi kujya muri misiyo ya AU ni itegeko? niba atari itegeko, kuki duhorayo? Kuki nta bandi bajyayo?
Umudepite wo mu ishyaka rya Julius Malema yabwiye Minisiteri y’Ingabo ati “ ntabwo twohereje abasore bacu mu gucunga umutekano, twabohereje mu ntambara, kandi bari gupfirayo.”
Mugenzi we yavuze ku kiganiro Perezida Kagame yaraye agiriye kuri CNN agaragaza ko iriya ntambara hari abafitemo inyungu nyinshi, harimo na Afurika y’Epfo.
Uwo mudepite yagize ati “Kuki turi kohereza abasore bacu ku rugamba, kugira ngo bapfireyo, kandi bari kurengera ubukire bw’abaherwe bo muri Afurika y’Epfo hariya muri Kongo?”
Yavuze ko abasirikare babo badafite ibikoresho bikomeye, badafite intwaro za ngombwa n’imyitozo ikwiriye, ngo naho ubundi 14 muri bo ntibaba barapfuye.
Uwa gatatu na we yakomerejeho avuga ati “turarambiwe gutakaza abasirikare bacu kubera inyungu z’amabuye y’agaciro ya Perezida Cyril Ramaphosa n’umuryango we.”
Abadepite bongeye kwibutsa Minisitiri w’Ingabo ko mu minsi yashize yavuze ko ingengo y’Imari y’igisirikare ari ntoya, ariko bakaba bararenzeho bakajyana abasirikare ku rugamba, kandi badafite ibihagije.
Umwe yagize bati “mbere y’uko abasirikare bacu bagenda, twarakubajije tuti ese abasirikare bacu ntibazagirirayo amahoro? Nawe warashubije uti nta kiguzi cy’amahoro wabona.”