Bishop Rwagasana Thomas wahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR, ku wa kane w’iki cyumweru Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka irindwi anahanishwa gutanga ihazabu ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kunyereza umutungo w’iri torero. Uyu mu Bishop kandi ari mu bagabo 12 biganjemo abahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR bashinjwa kunyereza umutungo wayo no gukoresha inyandiko mpimbano.
Bivugwa ko ubwo aba bagabo bari mu mushinga wo kubaka Dove Hotel ADEPR watangiye muri 2012, byatangajwe ko yuzuye itwaye abarirwa muri miliyari 6.2 Frw, nyamara mu igenagaciro ryakozwe muri 2018 hagaragajwe ko yuzuye itwaye abarirwa muri miliyari 5.2 Frw. Birumvikana aba bagabo bashinjwa kunyereza arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Aya mafaranga baregwa kuba baranyereje ni ayakusanyijwe n’abanyamuryango ba ADEPR mu rwego rwo gufasha iri torero kwishyura inguzanyo ya miliyari 3.3 Frw yari yarahawe na Bnaki ya BRD, kugira ngo ribashe kubaka iriya Hoteli. Aba bahoze ari abayobozi muri ADEPR batawe muri yombi muri 2017, mbere yo gutangira kuburanishwa. Muri bo harimo Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora ADEPR waje kugirwa umwere.
Urukiko rwategetse ko Bishop Rwagasana afungwa imyaka irindwi, rwemeje kandi ko Mutuyemariya Christine ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero ADEPR n’icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri, ahanishwa gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, mu gihe Niyitanga Salton na Twizeyimana Emmanuel bahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.
Niyitanga Salton yahanishijwe gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 6,6 Frw n’aho Twizeyimana Emmanuel afungwe imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 6 Frw. Urukiko rwavuze ko abahamijwe n’icyaha bategetswe gusubiza amafaranga bagiye banyereza mu buryo butandukanye.