Iyo ndwara yagaragaye bwa mbere mu bana batatu bo mu Mudugudu wa Boloko, bari bariye uducurama hanyuma mu masaha 48 bahita bapfa, nk’uko byemezwa n’Ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika.
Mu bimenyetso bijyana n’iyo ndwara harimo guhinda umuriro mwinshi, kuruka, kuva amaraso umurwayi aviriyemo imbere (internal bleeding), hanyuma abenshi mu bafashwe n’iyo ndwara, ngo ntibarenza amasaha 48 batarapfa, nk’uko byasobanuwe na Serge Ngalebato, Umuganga mukuru mu bitaro bya Bikoro Hospital, ahari n’Ikigo gishinzwe kugenzura indwara z’ibyorezo ku rwego rw’Akarere.
Yagize ati “Ku bamaze gufatwa n’iyo ndwara, abenshi bapfa bitarenze amasaha 48, kandi icyo ni cyo giteye impungenge kurushaho mu by’ukuri. Ubundi uko kugira umuriro mwinshi bijyana no kuva amaraso, ni ibimenyetso bikunze kujyana na virusi zica zirimo Ebola, dengue, Marburg ndetse na Yellow fever, ariko izo zose abashakashatsi bamaze kwemeza ko nta n’imwe abo bantu bagaragaza, hashingiwe ku bipimo bimaze gufatwa ku barwayi bayanduye kugeza ubu”.
Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko iyo ndwara yagaragaye bwa mbere muri RDC ku itariki 21 Mutarama 2025, kugeza ubu abantu 419 bakaba bamaze kuyandura, naho abagera kuri 53 ikaba imaze kubica.
Iyo ndwara biravugwa ko iteye impungenge abo mu nzego z’ubuzima aho muri RDC, kubera ko bikekwa ko yaturutse kuri uko kurya uducurama, kandi kurya inyamaswa z’igasozi bikaba ari umuco umenyerewe muri icyo gihugu.
Nyuma y’uko iyo ndwara itaramenyekana iyo ari yo, yageze mu wundi mudugudu wa kabiri witwa Bomate ku itariki 9 Gashyantare 2025, ibipimo byafashwe ku bantu 13 bayirwaye, byoherejwe mu Kigo cya ‘National Institute for Biomedical Research’ giherereye i Kinshasa, kugira ngo bipimwe, nk’uko byemejwe na OMS.
Gusa, ibisubizo bya Laborwatwari ngo byagaragaje ko nta n’umwe muri abo barwayi ufite virusi zisanzwe zizwiho gutera umuriro mwinshi no kuva amaraso, nubwo hari bimwe muri ibyo bipimo byerekanye ko harimo abafitemo malaria.