Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko mu ntara ya Ituri hari hari umugabo w’inyeshyamba witwa Baraka Amos Maki winjizaga amadolari ya Amerika arenga miliyoni 1,6 ku kwezi (miliyari 2,1 Frw) mu mwaka wa 2024.
Baraka ni umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa Zaïre/ADCVI urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Afite ibirindiro bikuru mu gace ka Mabanga gaherereye muri teritwari ya Djugu.
Iyi raporo yo ku wa 27 Ukuboza 2024 igaragaza ko Baraka agenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwose bukorerwa muri sheferi ya Mambisa muri iyi teritwari, kandi ni na we wakira amafaranga abarwanyi be basoresha abaturage n’abacuruzi.
Igira iti “Baraka yinjizaga agera kuri miliyoni 1,6 z’amadolari ku kwezi, yaturutse mu bucukuzi bwa zahabu gusa. Ayo yakuye mu misoro itemewe yaciye abacuruzi baho no kuri za bariyeri, yongereye ibihumbi 70 by’amadolari ku yo yinjije ku kwezi.”
Iyi raporo isobanura ko Baraka akoresha imashini ziri hagati y’enye n’esheshatu zicukura zahabu mu kirombe cya Lalo kiri ku mugezi wa Shari, kandi ko byibura buri cyumweru yabonaga ibiro bitanu bya zahabu bifite agaciro k’ibihumbi 405 by’amadolari.
Isobanura ko mu mwaka ushize, buri shyirahamwe mu mashyirahamwe atanu acukura amabuye y’agaciro muri Djugu ryamwishyuraga amadolari 2000 ku kwezi kugira ngo arinde ibikorwa byaryo. Abacuruzi 200 bo muri Mabanga na bo bamwishyuraga imisoro y’amadolari 2900 mu cyumweru, buri umwe amuha amadolari 3,5.
Ku banyura kuri za bariyeri 50, impuguke za Loni zasobanuye ko buri wese wazinyuragaho yishyuraga abarwanyi ba Baraka amadolari 0,07, muri rusange akinjiriza amadolari ibihumbi 57 muri aba bantu.
Nk’uko impuguke za Loni zakomeje zibisobanura, amafaranga Baraka yinjije yayashoye mu nyubako no mu bindi bikorwa by’ishoramari afite mu ibanga, byinshi byiganje mu mabanga, kuri Iga-Barrière no mu mujyi wa Bunia.
Ati “Aya mafaranga yashowe mu buryo bw’ibanga mu nyubako no mu bikorwa by’ishoramari afite muri Mabanga, Iga-Barrière na Bunia, bimufasha kugira ijambo rikomeye muri aka gace nk’umucuruzi ndetse nk’umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro.”
Miliyoni 140 z’amadolari zagiye mu maboko y’inyeshyamba
Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka umwe, imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Ituri yakuye mu bucukuzi bwa zahabu no mu bindi bikorwa bitemewe n’amategeko agera kuri miliyoni 140 z’amadolari.
Imibare ya Leta ya RDC igaragaza ko byibura toni 1,8 ya zahabu yacukuwe muri Ituri mu mwaka umwe, hifashishijwe uburyo bwa gakondo n’ubwisumbuyeho.
Gusa, ikigo SAEMAPE n’ishyirahamwe COONORI bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ituri, byerekanye ko mu gice cya mbere cya 2024 byacukuye ibilo 17 na 24 bya zahabu gusa.
Impuguke za Loni zagaragaje ko ibigo n’amashyirahamwe bicukura amabuye y’agaciro byishyuye abasirikare n’abapolisi ba RDC kugira ngo barindire umutekano ibikorwa byabo, gusa ngo ntabyo bakora kuko imitwe yitwaje intwaro ikomeza kugaragara mu birombe.
Imitwe nka Zaïre/ADCVI, CODECO/URDPC, FRPI bivugwaho kwigabiza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri teritwari zitandukanye za Ituri nka Djugu, Irumu na Mahagi.
Kubura kw’abashinzwe umutekano muri ibi bice kwatumye amashyirahamwe nka COONORI afata icyemezo cyo guha amafaranga abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo barindire umutekano ibikorwa byabo. Baraka ni umwe mu bagarukwaho n’impuguke za Loni.