Ni mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Youtube Chita aho bari basuye gereza ya mageragere aho Ndimbati afungiwe mu gihe agitegereje kuburana urubanza rwe mu mizi. Nyuma y’uko Ndimbati agaragaje impano ye n’ubundi yo gukina film aho bakinaga ikinamico, bamurika isozwa ry’abanyeshuri bigaga imyuga muri gereza, Ndimbati yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

 

Ikintu cya mbere bamubajije ni uburyo abayeho muri gereza, Ndimbati yavuze ko muri gereza nubwo umuntu aba Atari hanze, ariko ubuzima aba ari ubusanzwe n’ubundi. Bamubajije ikintu cyamutunguye akigera muri gereza yasubije mu magambo makeya avuga ko ari ibintu byinshi cyane, gusa avuga ko iyo umuntu aje muri gereza aba atekereza ko ariwe wenyine, ariko iyo ahageze ahasanga abandi.

 

Yakomeje avuga ko abantu asanga muri gereza nubundi aba ari abantu basanzwe, ku buryo bagufasha kukwakira n’umutima mwiza kandi bakanakugira inama dore ko ari ahantu uba uje utabishaka kandi hakanganye.

 

Ndimbati yavuze ko kandi muri gereza akomeza gukora ibintu by’impano ye byo gukina film, cyane ko ikinamico bamuritse yayikinyemo ikirenze ibyo akaba ari nawe wayiteguye akanayandika, ati” buriya iyo ugeze ahantu uba ugomba kuhasiga umusanzu, rero hano haba hari abantu bakeneye kumenya, ari nayo mpamvu nanjye ngomba gushyiraho umusanzu wanjye, nubwo nava hano nyuma ariko nanjye ngasiga hari icyo mpabibye nanjye kindimo”.

 

Bamubajije ikintu ahugiraho kikamuruhura, Ndimbati yavuze ko harimo imikino myinshi itandukanye, kuburyo sport aricyo kintu aba ahugiyeho. Yavuze ko umukino akina cyane cyane ari volleyball ndetse abivuga mu rwenya rwinshi ati” buriya njye nkubita ikiro ntibagarure”. Ndimbati yavuze ko kandi aboneyeho gusuhuza abantu bose bari hanze.

 

Ubwo bamubazaga abantu akumbuye cyane mu bantu bahoranaga mu kazi ko gukina film, yashyize muri rusange ko bose abakumbuye, umunyamakuru umwe akomoje kuri papa sava Ndimbati avuga mu rwenya ati” ubaye nka wa mwarimu ubaza ibyo azi, ndamukumbuye ariko n’abandi nabo rwose ndabakumbuye cyane”.

 

Ndimbati bamubajije ikintu yabwira umugore we n’abana, yavuze ko abatashya cyane, uretse ko Atari n’ibintu birenze kuko buri wa gatanu baramusura, kuko ntago ajya abura abamusura bityo amakuru baba bayafite, kuko ntacyo yaba abaye mu cyumweru kimwe.

 

Reka tubibutse ko ndimbati yajyanywe muri gereza ya Mageragere bamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo akurikiranwe afunze, nyuma akaza kujurira. Ni ku byaha akurikiranweho byo kuba yarasambanije Fridaus ku ngufu maze akamutera inda ubu bakaba bafitanye abana babiri b’impanga.

Dore uko byari bimeze ubwo miss Iradukunda Elsa yafungurwaga

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved