Kari indwara yadutse mu kigo cy’amashuri cy’Urwuge rw’Amashuri rwa Mushungo ruri mu karere ka Nyamasheke mu murenge Kirimbi, aho iyi ndwara iri gufata abana b’abakobwa bakagagara babyuka bakajya kwiroha mu kiyaga cya Kivu.
Iki kigo giherereye mu kagali ka Nyarusange mu mudugudu wa Mushungo, abaturage bamwe bavuga ko bakeka ko ari amarozi. Icyakora ku rundi ruhande, bamwe mu babyeyi ubwo bavugaga uko ubu burwayi buhagaze, uwitwa Nyiraguhirwa Florence yagize ati “Ababyeyi barahangayitse birirwa biruka ku bana ku musozi, iyo abana bafashwe hari ubwo bafara imigozi bakimanika.”
Undi mubyeyi yagize ati “Abana birirwa biruka bajya kwinaga mu Kivu, Umwana aricara akiruka si ku ishuri gusa no mu rugo birahabafatira, twibaza icyabaye muri iki kigo kikatuyobera.” Uyu mubyeyi yavuze ko ubwa mbere bitangira umwana yariteruraga akiceka, nyuma babahaye imiti y’ibyatsi birivuga bahita bamenya ko ari amarozi babatuma, bimaze ibihembwe bitatu.
Abanyeshuri bavuga ko ubu burwayi butaraza bigaga neza ariko kuri ubu ntabwo bakibasha kwiga neza kubera imvururu zisigaye zihaba.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko buri gukurikirana iki kibazo kuva bwakimenya, aho n’abana bafashwe n’ubu burwayi bari kujyanwa kwa muganga. Muhayeyezu Joseph Desire, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheje w’agateganyo, yavuze ko inzego zose ziri gukorana mu guhumuriza aba bana n’abaturage ndetse no kujyanwa kwa muganga bagafashwa.
Hari abanyeshuri batandatu muri bo bagaragaje ubu burwayi bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Kibogora.