Igisirikare cya Uganda (UPDF), kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko inzego z’umutekano muri iki gihugu ziri gukurikiranira hafi imitwe yitwaje intwaro yatangiye kuhavuka.

 

– Advertisement –



Ni amakuru yatangajwe n’Umuvugizi w’agateganyo wa UPDF, Col. Chris Magezi.

Yavuze ko mu mezi make ashize inzego z’umutekano ndetse n’iziperereza “zataye muri yombi zinabaza abenshi bakekwaho kuba bafite aho bahuriye no guteza imvururu zitwaje intwaro, gutegura gutera ibisasu ahantu hahurira abantu benshi ndetse no kwangiza ubukungu biciye mu kwangiza imiyoboro y’ibikorwa by’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko rwagati muri Uganda.”

 

Magezi yavuze ko uturere ibikorwa by’amashanyarazi byagombaga kwangizwamo cyane turimo Wakiso, Mukono, Kayunga, Luweero, Nakaseke, Kiboga, Nakasongola, Mityana, Mubende, Mpigi ndetse n’igice cya Masaka.

 

Kugeza ubu mu bamaze gutabwa muri yombi, mu bihe byashize bagiye bigaragaza nk’impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu zo mu ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse abenshi muri bo bakaba baragiye baregwa ibyaha mu butabera ndetse bakaba bafunzwe mu gihe hagitegerejwe imanza zabo.

 

Muri Uganda hamaze gushingwa Komisiyo ihuriweho n’inzego zirimo UPDF, Polisi, urwego rushinzwe amagereza ndetse n’inzego z’ubutasi; kuri bu zikaba ziri “gukorana bya hafi mu rwego rwo kwinjirira no gusenya udutsiko tw’iterabwoba n’igitugu turimo gushishikariza cyane urubyiruko kujya mu bikorwa bya kinyeshyamba mu batuye muri Kampala ndetse no hanze yayo.”

UPDF ivuga ko hari ibimenyetso bifatika by’abateguye, akabakomeje gukora ubukangurambaga ndetse n’abakomeje gutera inkunga biriya bikorwa ivuga ko bigamije kudobya amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha; barimo n’abadipolomate bo mu bihugu by’i Burayi.

Mu bikomwe barimo Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, Mathias Schauer washinjwe gukora ibikorwa bitemewe n’amategeko kandi bya rwihishwa, ndetse UPDF yamuburiye ko “inzego z’ubutasi zizi ibikorwa bye binyuranyije na dipolomasi bimaze igihe bibera mu bice bitandukanye by’igihugu”.

Ni ibikorwa Igisirikare cya Uganda cyashimangiye ko “binyuranyije n’amasezerano y’Abadipolomate ya Vienne yo mu 1961 agenga umubano mwiza hagati y’ibihugu”.

UPDF yahaye gasopo abanyamahanga bakomeje kwivanga mu bibazo by’imbere muri Uganda, ibateguza ko yiteguye gufatira ingamba zikakaye uwo ari we wese uzashaka guhungabanya umutekano wa kiriya gihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.