Murubyiruko rwo mu Buyapani gusomana bikomeje kugabanuka

Impungenge ni zose mu Buyapani nyuma y’imibare igaragaza ko gusomana mu ngimbi n’abangavu bikomeje kugabanyuka, ibishimangira ko mu bihe biri imbere abashinga ingo n’ababyara bazagabanyuka cyane.

Ubusanzwe abangavu n’ingimbi bari mu mashuri yisumbuye, intambwe ya mbere igaragaza ubushake bafite mu kubaka urukundo ruganisha ku kubana, ni ugusomana.

Ni na kimwe mu byemeza ko umuntu yageze mu gihe cy’ubugimbi cyangwa ubwangavu.

Mu Buyapani ho byarahindutse nk’uko Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Umuryango the Japan Association for Sex Education bwabigaragaje.

Bugaragaza ko nibura abanyeshuri bane muri batanu biga mu mashuri yisumbuye, batigeze basomana mu buzima na rimwe. Ni ibintu bigaragaza ubushake buke mu rubyiruko ku bijyanye no gukundana.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko nibura 22,8% by’abahungu biga mu mashuri yisumbuye bari hagati y’imyaka 15 na 18 aribo bigeze gusomana n’abakobwa. Ni igabanyuka rikomeye kuko mu 2017 bari 33,9%.

Imibare yaragabanyutse no mu bakobwa aho 27,5% bo mu mashuri yisumbuye aribo bavuze ko bigeze gusomana, bavuye kuri 41,1% mu 2017.

Uretse mu rubyiruko kandi, no mu bakuze banashinze ingo iby’urukundo rugamije kororoka byaragabanyutse cyane mu Bayapani.

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura 46% by’abagabo bubatse na 42% by’abagore bubatse, batajya bakora imibonano mpuzabitsina.

U Buyapani bwugarijwe n’igabanyuka rikabije ry’abaturage, aho uyu mwaka byitezwe ko impinja zivuka zizajya munsi ya 700.000. Ni igabanyuka rikabije cyane ugereranyije n’abapfa n’abageze mu zabukuru.

Inkuru Wasoma:  Dore ibimenyetso bigaragaza ko umukunzi wawe yatangiye kwikundira undi muntu wowe utabizi.

Inkuru Wasoma:  Umusore ukora bene ibi bintu abakobwa bamwubaha cyane bakanamukunda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved