Musanze: Ababyeyi barasabwa guhoza ijisho ku bana babo ariko bakabaha n’umwanya wo gukina

Ababyeyi barerera mu ishuri ry’ inshuke rizwi nka ” Excel School” riherereye mu kagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza barasabwa kuzuza inshingano zabo bahoza ijisho ku bana babo ariko bagahabwa n’umwanya wo gukina muri ibi bihe by’ibirihuko ndetse na nyuma yabyo.

Umuyobozi w’iri shuri Nathan Rulinda yashimiye Leta y’u Rwanda yahaye agaciro uburezi mu bana b’u Rwanda kuko ari bo Rwanda rw’ejo. Aganira n’IMIRASIRE TV yagize ati ” Twashimira Leta y’u Rwanda kuba yarahaye abana bose uburenganzira bungana mu mirerere yabo  kuko ari bo Rwanda rw’ejo ari nayo mpamvu natwe nka “Excel School” dufite intego yo gutanga uburezi bufite ireme ( Quality of education).”

Nathan Rulinda uyobora iri shuri

“Aha ni naho mpera nsaba ababyeyi gukomeza gusubirishamo abana amasomo yabo muri ibi biruhuko kugira ngo bazagaruke gutangira umwaka bataribagiwe ibyo batahanye.” Umwana uhagarariye abana barangijje umwaka wa gatatu w’inshuke (Top Class), Iranzi Shukuru  Jenny , yashimiye ababyeyi babo n’abarimu bagira uruhare mu burere bahabwa, bityo abizeza kutazabatenguha.

Iranzi Shukuru Jenny umwana uhagarariye abandi

Yagize ati ” Babyeyi, barezi muturera umunsi ku wundi, turabashimira uburere muduha, imbaraga n’umuhate mudushyiraho ari nayo mpamvu natwe tubijeje kutazabatenguha mu myigire yacu.”

Uwavuze mu izina ry’ ababyeyi barerera muri iri shuri, Mme Kubwayo Phoïbe, yasabye ababyeyi gukomeza ubufatanye n’abarimu kugira ngo abana bakomeze kwiga neza cyane ko kwigisha abana ari ukubaka umusingi ukomeye wo kubakiraho igihugu.

Phoibe uhagarariye abandi babyeyi barerera muri iri shuri

Yagize ati ” Ababyeyi turabashimira umuhate n’ubufatanye bafite mu kwita ku burere bw’abana ariko kandi nabasaba gukomeza gushyiramo imbaraga kuko Inzira iracyari ndende kandi muzi neza ko aba bana aribo  musingi igihugu kigomba kubakiraho. Aha ni naho mpera mbasaba gukomeza inshingano dufite zo gushakira abana ibikoresho kuko nta mwana wakwiga adafite ibikoresho.”

Inkuru Wasoma:  Umugabo w’imyaka 40 yaguwe gitumo ashaka kwica umwana w’imyaka 8

Ibi birori byo gutanga impamyabushobozi (Graduation Ceremony) ku bana 178 barangijje icyiciro cy’inshuke (Top Class) na 102 barangijje amashuri atandatu abanza (P6) cyari cyitabiriwe n’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda uzwi nka Diplomate, nawe akaba arerera muri iki kigo. Bityo akaba yanasururukije abitabiriye iki kirori anahatangira ubutumwa ku babyeyi no ku bana.

Diplomate na we arerera muri iri shuri

Agira ati” Uyu ni umwanya ukomeye ku babyeyi turerera muri iki kigo, ari nayo mpamvu nakwibutsa ababyeyi bagenzi banjye ko tugifite umukoro wo kudateshuka, kudahuga cyangwa kurangira ku myigire y’abana bacu kuko arizo nshingano zacu. Ikindi nuko nsaba abana ko bagomba gusubira mu masomo yabo muri ibi biruhuko kugira ngo mu gutangira umwaka utaha bazaze bacyibuka ibyo bize.”

Ishuri rya “Excel School” ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2008 rikaba rimaze kuba ubukombe kuko rimaze gusohora abana benshi harimo n’abageze muri Kaminuza. Ni ishuri rifite icyiciro cy’inshuke n’amashuri abanza, rifite kandi abarimu binzobere barimo abafite A1 na A0 mu bumenyi( Science), indimi ( ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa n’igiswahili).

Inkuru Wasoma:  Iteka rishya rya Perezida rigena uko bimwe mu bikoresho bya RCS bigirwa ibanga

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved