Ni mu karere ka Musanze, abagore baho barinubira cyane uburyo indayaza zibatwarira abagabo babo, ndetse bagasaba ubuvugizi kuko ngo abagabo babo bafite ingeso zo gukunda abagore ba kabiri ariko aba bagore bakaba batazi impamvu yabyo.
Mukamana Claudine utuye mu mudugudu wa KADAHENDA, mu murenge wa Kimonyi ho mu karere ka Musanze nka hamwe mu harangwa ubuharike, avuga ko ngo umugabo we babyaranye abana bane ngo yamutaye nyuma yo kumusaba kuzana isambu y’iwabo, bidakozwe ngo ahita ajya kwishakira abandi bagore.
Mukamana aragira ati” umugabo wanjye yaravuze ati jya kuzana umurima iwanyu tubone dusezerane, ndamubwira ngo njyewe nta murima iwacu dufite, arambwira ngo afite abantu bagiye kumuha umurima, niwe nzabana nawe njye sinzabana nawe”.
Xavelina nawe umugabo we babyaranye abana babiri, nyuma ubutaka bari bahawe na leta baza kubugurirwa kuri million makumyabiri nebyiri z’amafranga y’u Rwanda, kuva ubwo umugabo ahita aburirwa irengero ajya kuyashakamo undi mugore. Xaverina aragir ati” tumaze kubona ayo mafranga, umugabo yarayafashe arigendera, antana abana, murabona iyi nzu ndimo irashaje, kungwaho igihande cy’inyuma, yenda kungwaho”.
Aba bagore bakomeza bavuga ko nta ko baba batagize ngo bite ku bagabo babo uko bikwiriye, ahubwo ngo usanga abagabo bo muri aka karere bafite ingeso zo gushaka abagore benshi kandi nta bushobozi bafite. Umugore umwe akomeza avuga ati” abagabo bino bakunda abagore ba kabiri kandi nta bushobozi babafite”.
Undi akomeza avuga ati” bakunda abagore ba kabiri pe”. Undi ati” abagabo tubafata neza ntago umugabo twamufata nabi, urebye ni ingeso zibarimo”. Ni ikibazo abagore bo muri uyu murenge wa Kimonyi bavuga ko kiri gutizwa umurindi n’abagore ndetse n’abakobwa bari kuza kwibana muga centre ka Kadahenda, bikarangira bigaruriye abagabo babo, ngo ntibongere kwikoza ingo zabo kenshi ubuharike bugatangira ubwo.
Undi aragira ati” indaya iraza rwose ikamutekera neza, ikamukoresha imibonano mpuzabitsina umugore we atashobora gukora, baba bazi uburyo babikoramo, ugasanga umugabo yararutse burundu, yego ntiyongere no gusanga umugore we”.
XAVELINA akomeza avuga ati” umukobwa iyo aje agakodesha aha rero, wamugabo wanjye aragenda ajyemo, we aragenda agakaranga, naho uko tubana, ntabyo nabonye byo guteka”. CLAUDINE akomeza avuga ati” nkubu njye uwajyanye n’umugabo wanjye, ntago yigeze ashaka na rimwe bibaho”.
Bamwe mu bagabo bo muri aka gace bavuga ko hari n’abagore bagira uruhare mu guharirwa muri ubu buryo basobanura. Umugabo umwe yagize ati” nonese umugore agusuzuguye, ntiwamurekera umutekano we, iki gihe unamukubise urushyi, urafungwa aho kugira ngo ufungwe rero ujya kwishakira izawe nzira”.
Undi mugabo agira ati” nkubu ujya gupagasa, nkubu ni urugero mvuye mu kazi, ninsanga umugore wenda inshingano z’urugo ntiyazirangije wenda yiriwe nko mu kigage nkuko abivuze, njyewe simba mpohotewe?”.
Umuyobozi w’akarere ka MUSANZE, Janvier avuga ko Atari ikibazo cyiganje mu murenge wa Kimonyi gusa, ariko ngo bakomeje guhangana nacyo muri ubu buryo asobanura avuga ati”rwose tubikomeyeho kandi turabikomeje ndetse nabaha nk’urugero, no mu nama y’abaturage twaraye tugize muri gacaca icyo twakigarutseho, wanareba ugasanga wareba abasezeranye ugasanga ni bake, ariko ikibitera ni ubwo buharike, tubigarukaho kandi turabikomeje, ubwo no mu bice bitandukanye si Kimonyi gusa muvuze, ndetse no mu rwego rw’akarere muri rusange, kuko ni ikibazo giteza amakimbirane, umutekano muke mu muryango, hakavaho n’izindi ngaruka zitandukanye”.
Ikibazo cy’ubuharike usanga kenshi cyiganje mu miryango ubusanzwe ibana idasezeranye, ariho umugabo ubonye ntakintu akura ku mugore wa mbere mu buryo bw’imitungo cyangwa se amafranga, ahitamo kuyoboka ufite ibyo akeneye, ibihembera amakimbirane aganisha ku ntonganya, kurwana, kurogana, kwicana ndetse udasize no kubaho nabi kw’abana babyawe muri ubwo buryo.