Moto yari yaraburiwe irengero mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2024, yaje kugaruzwa mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2024, ifatiwe mu rugo rw’umugabo bivugwa ko ari we wari wayibye, ku bufatanye bwa Polisi ndetse n’abaturage babigizemo uruhare batangira amakuru ku gihe.
Ubu bujura bwakozwe n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 41 y’amavuko akaba yarafatiwe mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze. Amakuru avuga ko iyi moto ijya kubura bayikuye mu rugo rwa nyirayo usanzwe utuye muri aka Kagari, maze abaturage babonye uyu mugabo ayifite ku masaha y’umugoroba basanzwe bazi ko ntayo agira bahita babimenyesha Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yaboneyeho kwibutsa abantu bishora mu byaha by’umwihariko by’ubujura, kubicikaho kuko bitazigera bibahira. Ati “Turakangurira n’abandi bari mu Turere dutandukanye, kumva ko umutekano ari inshingano ya buri wese binyuze mu gutanga amakuru ku gihe, abaturage bose bagashobora kumenya icyahungabanya umutekano wabo.”
SP Mwiseneza yakomeje agira ati “Turashimira abaturage by’umwihariko batugezaho amakuru yabo bakeka ko bashobora kugira uruhare mu byaha, kuko ubusanzwe aya makuru afasha mu gukurikirana abanyabyaha, bikarangira imwe mu migambi y’abanyabyaha iburijwemo, ibyaha bigaumirwa ndetse n’abagize uruhare mu byaha bagahanwa.”
Uwafashwe yibye iyi moto yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Muhoza kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse kugeza ubu moto yamaze gusubizwa nyirayo bari basanzwe batuye mu Kagari kamwe.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ikurikiyeho ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yaoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira cyangwa kwiba byakozwe n’ijoro.