Mu murennge wa Kinigi, Akagari ka Nyonirima, Akarere ka Musanze, Umugabo w’imyaka 28 ari mu maboko y’ubugenzacyaha nyuma yo gutema umugore we akamukomeretsa ku zuru kuko umugore we yamubuzaga kugurisha isambu. Umugore akimara kumubuza kugurisha isambu, umugabo yagiye kunywa ataha yasinze,atashye batangira kugirana amakimbirane yatumye umugore we akomereka.
Abaturanyi bumvise urusaku muri urwo rugo, bumva ijwi ry’umugore atabaza, baza biruka ndetse harimo n’umuyobozi w’umudugudu wa Bazizane uwo muryango utuyemo.bahageze bakubitwa n’inkuba babonye umugore avirirana amaraso menshi. Umugabo akibona ko baje yahise yikingirana aho munzu,Dasso imukinguje imusanagana umuhoro yari amaze gutemesha umugorewe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyonirima yabwiye itangazamakuru ko icyo kibazo ari amakimbirane aturuka ku businzi n’imitungo,agira ati”aya ni amakimbirane aturuka ku businzi n’imitungo, bivugwa ko umugabo yari yasinze bihurirana umugabo afite isambu ashaka kugurisha atabyumvikanyeho n’umugore we, iyo niyo ntandaro nyamukuru yiki kibazo nuko umugabo atema umugore we”.
Uyu muyobozi yakomeje agira ati”ibi byabaye kumanwa kuko ngo abaturage bumvise umuntu atabaza ari kwiruka, baratabara ndetse natwe baraduhamagara, dusanga umugore avirirana ku zuru umugabo afashe umuhoro amaze kumukomeretsa. Umugore yahise ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kinigi aho yatangiye kwitabwaho ubu akaba yorohewe, mugihe umugabo ari kuri Polisi Sitasiyo ya kinigi mu Bugenzacyaha.
Uyu muyobozi yaboneyeho kwibutsa abaturage cyane abashakanye ko basezeranye ndetse bafite uburenganzira bungana ku mutungo, kuko nkayo makimbirane yatewe nuko umugabo yashakaga kugurisha ahantu ariko atabyumvikanaho n’umugore we, ibyo rero bituma umugore akomereka umugabo ari mu Bugenzacyaha.
Yongera kwibutsa abaturage ko kandi bagomba kunywa inzoga mu bushishozi,Birinda ingaruka zose baterwa n’inzoga harimo nk’urugomo nibindi byaha byinshi ndetse buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.