Musanze: Hatangiye kubakwa uruganda rugiye kujya rukora ibyuma mu mabuye

Mu Karere ka Musanze hatangiye kubakwa uruganda rugiye kujya rukora ibyuma mu mabuye y’Ubutare, rukaba rwitezweho kugabanya ingano y’ibyatumizwaga hanze y’u Rwanda n’akayabo k’amafaranga byatwaraga.

Ku buso bungana na Hegitari 21 bw’ubutaka uru ruganda rwa Sosiyete A1 Iron&Steel Rwanda Ltd ruri kubakwaho, mu cyanya cy’Inganda cy’Akarere ka Musanze giherereye mu Murenge wa Kimonyi, byitezwe ko nirumara kuzura rugatangira gukora, ku masoko y’u Rwanda n’ayo hanze yarwo hazajya haboneka ibyuma birimo fer à beton, amabati n’ibindi byuma bitandukanye byifashishwa mu bwubatsi no mu yindi mirimo itandukanye yo mu nganda.

Mu busanzwe ibyuma byifashishwa muri iyo mirimo, ngo byabonekaga bitumijwe hanze y’u Rwanda bigatwara akayabo k’amafaranga menshi, ariko ngo kuba u Rwanda rurgiye kujya rubyitunganyiriza, iyi ifatwa nk’intambwe nziza mu gushyigikira iterambere ry’ishoramari nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Antoine Kajangwe.

Yagize ati: “Muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’imyaka itanu iri imbere(NST2) harimo y’uko ibikomoka ku nganda z’imbere mu Rwanda bigomba kwiyongera ari nako byongera agaciro kagera nibura mu 10% ku bukungu bw’u Rwanda, hakabamo ko ibyoherezwa mu mahanga, byazava ku gaciro ka Miliyari 3 bikagera kuri miliyari 7 ndetse ishoramari rikava kuri Miliyari 2,2 rikagera kuri Miliyari 4,6 z’Amadorari ya Amerika; kandi ubwiyongere bw’inganda yaba mu mibare no mu rwego rw’ubushobozi bw’ibyo zitunganya, bifatwa nk’inkingi ya mwamba izatuma iyo ntego tuyigeraho”.

“Iyi nyongeragaciro y’amabuye uruganda ruzaba rukora, izafasha mu kugabanya ibyuma twatumizaga hanze y’u Rwanda no guhangana n’icyuho cyagaragaraga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka bityo n’ishoramari mu by’inganda rirusheho gushyigikirwa”.

Mu gutangiza imirimo yo kubaka urwo ruganda, mu gikorwa cyabaye kuwa kane tariki 7 Ugushyingo 2024, Ambasaderi w’Ubuhinde mu Rwanda Mridu Pawan Das, yagaragaje ko iyi ntambwe itewe mu kongerera agaciro amabuye y’Ubutare, igezweho biturutse mu bufatanye bwiza hagati y’u Rwanda n’Igihugu cy’Ubuhinde.

Ati: “Ni igikorwa cy’ingenzi gituruka mu bufatanye n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi binyuze mu bushake no gushyira hamwe kw’Abayobozi yaba ku ruhande rwa Minisitiri w’intebe w’igihugu cyacu cy’u Buhinde Narendra Modi na Perezida Paul Kagame. Ukwiyemeza kwabo mu gushakira ineza ibihugu byombi no kongera imikoranire binyuze mu ishoramari ry’inganda niwo musaruro tubona w’ibirimo gukorwa ubu”.

Inkuru Wasoma:  MONUSCO yagaragaje ukuri ku byo iri gushinjwa byo kurebera M23 yigarurira agace ka Rwindi

“Uru ruganda ruzatanga umusanzu ukomeye ku bukungu bw’u Rwanda, cyane ko u Rwanda rushyigikiye ishoramari, rukagira na politiki ihamye ndese n’umutekano usesuye, byorohereza abashoramari cyane cyane b’abahinde gukora mu buryo bwiza kandi bisanzuye; ndetse intego yacu ni ugukomeza ubwo bufatanye no kubushyigikira bukazavamo n’ibindi bikorwa byinshi byiyongera kuri ibi”.

Mu gihe cy’umwaka imirimo yo kurwubaka izamara, byitezwe ko abaturage babarirwa mu 1000 bazaba bahakora akazi bahemberwa. Ndetse ubu bariruhutsa ubushomeri.

Gahutu Emmanuel, agira ati: “Twari mu bushomeri burenze, bwateraga bamwe ubujura bukomeye cyane, bwaba ubw’imyaka yo mu mirima n’ubwo mu mazu y’abaturage kuko batabaga bafite aho bakora ngo babone ibibabeshaho. Ariko kuba abenshi inaha twabonye akazi karebana n’ubwubatsi bw’uru ruganda, biraca burundu ibyo bikorwa ahubwo dukore twiteze imbere”.

Amabuye y’Ubutare uru ruganda ruzajya rutunganya, ameshi ruzajya ruyakura mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, no mu bindi bice nka Ngororero, Nyagatare n’ahandi hihariye mu kugira amabuye yo muri ubwo bwoko.

Ibi bigafatwa nk’intambwe nziza mu kongerera agaciro amabuye agaragara ku butaka bw’u Rwanda, bitagombeye ko yo ubwayo n’ibiyakomokaho nk’ibyo byuma bitumizwa hanze.

Imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, igaragaza ko ingano y’ibyuma bitumizwa hanze y’u Rwanda, muri iki gihe cy’imyaka ibiri ishize yagabanutse, kuko nko muri uyu mwaka wa 2024, hari hatumijwe Toni zisaga Miliyoni 146 z’ibyuma, byashowemo Miliyoni zisaga 113 z’Amadorari ya Amerika. Ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2023, hatumijwe Toni Miliyoni 194 z’ibyuma byatwaye Miliyoni zisaga 164 z’Amadorari ya Amerika zivuye kuri toni Miliyoni.

Uruganda ruzajya rukora ibyuma rwatangijwe, imirimo yo kurwubaka izatwara Miliyoni 20 z’amadorari ya Amerika.

Umuyobozi warwo Himashu Tiwari, yavuze ko ruzajya rutunganya toni ibihumbi 250 z’ibyuma ku mwaka, kandi ngo ruzaba arirwo ruganda rwonyine mu Rwanda rukora muri ubwo buryo bwo kongerera agaciro amabuye y’Ubutare ruyakoramo ibyuma, icyakora rmu karere u Rwanda ruherereyemo ka Afurika y’burasirazuba ruzaba rubaye urwa kane.

Ruje muri iki cyanya cy’Inganda rwiyongera ku zindi nganda ebyiri zihakorera, zirimo urukora sima ndetse n’urutunganya imyenda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved