Imodoka yashakishwaga nyuma yo kugongana na moto umuntu umwe agahita ahasiga ubuzima, yafatiwe muri santere y’ubucuruzi ya Byangabo mu ma saa moya z’ijoro ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, itwawe n’uwitwa Habumuremyi, wahise ashyikirizwa Polisi, sitasiyo ya Muhoza.
Iyo modoka y’ikamyo, ubwo yageraga hafi y’ikibuga cy’umupira kiri ahitwa i Nyakarambi mu Mudugudu wa Rusaki Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rwaza, yahagonganiye na moto, umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima, mu gihe undi yakomeretse bikomeye, mu gihe uwari utwaye iyo modoka we yahise ayitorokana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje iby’ifatwa ry’iyo modoka, ati: “Impanuka ikimara kuba, uwari utwaye imodoka yahise atorokana na yo biba ngombwa ko dutangira ibikorwa byo kuyishakisha nyuma aza gufatirwa mu Byangabo ku makuru twahawe n’abaturage. Umugabo wari uyitwaye w’imyaka 24 ndetse n’iyo modoka ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza”.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ikangurira abatwara ibinyabiziga kujya bihutira kubimenyekanisha mu nzego zibishinzwe mu gihe habayeho impanuka, kuko iyo amakuru yerekeranye na yo atamenyekanye hakiri kare, ubutabera butinda gutangwa.
Ati: “Birashoboka cyane ko impanuka yabaho, uwayigizemo uruhare agahitamo kutaguma aho yabereye ku bwo gusigasira umutekano we. Ariko nanone ibyo niba binabayeho, niyihutire kwishyikiriza Polisi, ayimenyeshe imigendekere y’impanuka ikiba, kugira ngo binafashe ababishinzwe gutanga ubutabera hakiri kare”.
“Iyo bitabaye gutyo uwagize uruhare mu migendekere y’impanuka ntiyigaragaze, ku ikubitiro tubifata nko gushaka kuyobya uburari no kujijisha inzego z’umutekano kandi ibyo ubwabyo bigize icyaha gihanwa n’amategeko”.
Bamperikera wahitanwe n’impanuka ikimara kuba, yahoze ari umuforomo ku Kigo nderabuzima cya Cyabingo mu Karere ka Gakenke, ariko kuri ubu akaba yari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umumotari wari uyimutwayeho witwa Hagenimana ngo banafitanye amasano ya bugufi cyane, abo mu muryango we babwiye Kigali Today ko nyuma y’amasaha macye agejejwe kwa muganga, na we yashizemo umwuka kuko yari yakomeretse bikomeye.
Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze, zibutsa abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga mu kwirinda impanuka zivamo n’urupfu.
Nubwo bitaremezwa neza kuko iperereza rigikomeje gukorwa, umuvuduko ukabije wa kimwe muri ibyo binyabiziga cyangwa se byombi uri mu bitekerezwa ko ari yo nyirabayazana w’iyo mpanuka.