Imashini ifasha abantu kuzamuka no kumanuka mu muturirwa hadakoreshejwe amadarajya yatengushye abacururiza n’abahahira mu isoko ry’amagorofa atanu rya Musanze(GOICO).
Iyi mashini kuba idakora ku buryo buhoraho, ni kimwe mu bituma abagana GOICO binuba.
Iyi mashinei yagiye iteza impanuka mu bihe bitandukanye, ndetse bamwe bahaburira ubuzima, nk’uko bigaragara mu nkuru ya Kigali Today yo ku itariki 06 Kamena 2023, ubwo umugabo w’imyaka 36 witwa Rukundo Ndahiriwe Laurent, yaguye mu mpanuka yaturutse kuri iyi mashini akoramo isuku.
Nyuma y’iyo mpanuka, imashini yakomeje gupfa hato na hato.
Byiringiro Enock ati ‟Iyi mashini – Ascenceur ikora rimwe na rimwe, kandi ugasanga nta kizere tuyifitiye, ku buryo bamwe bahisemo kwikomereza inzira y’akmadarajya nk’uko bisanzwe no ku zindi nyubako.”
Nizeyimana Omar na we ati ‟Ikora rimwe na rimwe ubundi bakayifunga, iyo ikora bitworohereza mu rugendo ukagera mu nzu wifuza gusabiramo serivise mu buryo bwihuse.”
Arongera ati ‟Iyo ifunguye biratworohera kugera mu nzu dushaka, nk’ubu kujya muya kane n’iya gatanu biravuna, cyane cyane abantu bafite ubumuga.”
Uretse iyo escenceur ifite ikibazo, abo baturage baranenga n’inzira yubakiwe abafite ubumuga muri iyo nyubako, aho bemeza ko inyerera.
Nizeyimana ati ‟Iyi nta nzira irimo, ahantu umuntu agenda afite ubwoba waba wambaye inkweto zinyerera ukahagwa, hari benshi nzi bagiye bagwa bakahakomerekera. Urabona abayinyuramo bose baragenda bafite ubwoba bafatirije ku byuma, iyi nzira ikwiye gukosorwa”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayoge Alex, yavuze ko ikibazo cy’ibi bikorwa remezo byombi bagiye kubikurikirana bigakemuka byihuse.
Yagize ati ‟Tugiye gukorana n’ubuyobozi bwa GOICO turebe uko ibi bibazo byakemuka.”