MUSANZE: Umugore asebereje umupasiteri mu rusengero amuzaniye umwana.

Umu paster witwa David gusa we akavuga ko yitwa Samuel,umugore we basezeranye mu mategeko avuga ko umugabo we yagurishije amatungo magufi yose ngo atwara amafranga yayavuyemo,ndetse anabikuza amafranga yose yari ari kuri konti, ubundi ava ahitwa ku Kabaya ka Ngororero ajya mu mugi wa Musanze, aho yafashe inzu abamo akayihindura icyumba cy’amasengesho gikunda kuba cyiganjemo ab’igitsinagore cyane, nuko ahinduka pasteri uko.

Umugore we akimara kumva ko amwihakana kandi barasezeranye, yahisemo kumuzanira umwana nk’ikimenyetso simusiga cy’uko basezeranye, abari mu cyumba cy’amasengesho bahita biruka. Umugore we yagize ati”amafranga yari kuri konti yarayajyanye, hari n’indaya yajyanye y’I Gisenyi, arayizana ngo agiye kuyigira umugore, nayo iriha amafranga ibihumbi 100. Njyewe umugabo ntago namuteye kuko ni umugabo wanjye, twarasezeranye byemewe n’amategeko, hanyuma aza kunsahura ajyana ibyanjye ajya kubishakishamo indi nshoreke, ibyo nibyo nari nje kubaza”.

Abantu baho uyu mugabo yasengeraga bavuze ko kwiruka kwe gufite impamvu, ngo dore ko yababwiraga ko nta mugore agira nyamara baba bari mu masengesho Imana ikabereka ko afite umwana, ngo babimubwira akabasubiza ko bavangiwe, kuri ubu bakaba bahise bamukuraho icyizere. Umwe mubasengeraga ku rusengero rwe yagize ati” yavugaga ko nta mugore agira, nta n’umwana agira, tukanamubaza akaduhakanira rwose akatubwira ko nta mugore yigeze, ko uwo afite ari uwo babana. Naje gutungurwa ari uko nabonye umugore n’umwana namafoto basezeraniye mu murenge, none kuva uyu munsi nabibona, nkabona naho yasinye ndetse nuwo mudamu n’umwana nkamubona,icyizere nakimuvanyeho rwose, kuko abavugabutumwa b’ubu, nukwizera Yesu wenyine”.

Undi wahasengeraga yagize ati”dusengana ubutayu, dusengana icyumba gutya nka nyine udusanze, ariko twaba turi gusenga turi ahantu runaka, Imana ikatugaragariza ko hari umwana afite, twabimubwira hakaba igihe avuze ngo twavangiwe, ariko Imana yabigaragaje inshuro nyinshi kuri we, arangije akatubwira ati”ukuri kw’Imana yo mu ijuru nkorera, nta mugore mfite, nta mwana mfite”. Mu byukuri imitima yacu irasenyutse. Ukuntu isenyutse ni ukuvuga ngo abantu benshi bazaga baje gushaka Imana imurimo, ariko ntago bari bazi icyo kibazo uko kimeze, nukuvuga ngo uko tubyakiriye, twebwe ntago azongera kuba yagira ikintu atubwira”.

Inkuru Wasoma:  Icyo ugomba gukora mu gihe usabwe ruswa y'igitsina ngo utere imbere - Butera Knowless

Uyu mu paster utashimye gufata amashusho ku itangazamakuru ariko akemera kuvugana naryo yagize ati” nitwa Samuel, ndi umu paster”. Yakomeje avuga ko ngo umugore we ariwe wamubereye mubi, aho ngo yataye urugo akagaruka atwite, niko guhitamo nawe kumusiga akigendera. Samuel ariko ufite amazina ye bwite yitwa David yakomeje avuga ati”ikindi cya kabiri njye nzi neza y’uko yagiye adatwite, nyuma yaho nibwo yaje kumbwira ngo aratwite. Nk’abashyitsi wenda hari uko babifashe ariko ndagira ngo mbabwire ko umugore ariwe uri mu makosa wataye urugo”.

Bamwe mubo uyu mu paster yakundaga gusengera, bahereye kubyamubayeho by’uko yabeshyaga ko nta muryango afite, nyuma bikagaragara ko yawihakanaga, baravuga ko muri iyi minsi abantu bakwiye gushishoza ntibizere abababwira ko babasengera, kuko ngo usanga byarahindutse ubushabitsi ndetse bamwe bakavuga ko abo biyita abakozi b’Imana basengera abaturage nabo barimo abakwiye gusengerwa. Umwe yagize ati”nk’ubu aravuga ngo ihane, uri umusambanyi, uri umujura, uri iki, ariko we niba tuzajya tubanza kubabwira nabo bakihana, ntago tubizi”. Ni inkuru dukesha Tv1 kuri youtube.

Niba ukunda gusoma inkuru z’uruhererekane zirimo ubutumwa ndetse z’amateka, urukundo n’ubuzima, kuri uru rubuga rwacu twatangiye inkuru IBANGO RY’IBANGA: Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya muri menu y’inkuru ndende. Tangirana nayo utazasigara.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzikazi bwiza yahishuye igihe azibarukiraho imfura ye muri muzika

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved