Hari abaturage bo mu Mudugudu wa Mutaboneka, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, babwiye itangazamakuru ko ushinzwe umutekano mu Mudugudu yanyereje miliyoni 63 Frw, bari bizigamiye ngo bazagabane umwaka ushize.
Bamwe mu baturage baganiriye na Radio/TV1 bavuze ko uyu muyobozi yabatwaye amafaranga bagombaga kugabana mu itsinda rigizwe n’abantu 400. Umwe yagize ati “Twahanye amasezerano y’uko mu kwa karindwi tuzaba turangije itsinda, tukagabana ku kwa cyenda. Uko kwezi kwarageze batubwira ko nta kugabana Bihari, bavuga ko visi perezida yatorokanye arenga miliyoni 4.5 Frw.
Undi muturage yagize ati “Mbere twagabanaga neza ariko biza guhinduka, tubura amafaranga yacu twizigamaga. Nge nabuze ibihumbi bisaga 678 frw.” Aba baturage bakomeza bavuga ko ushinzwe umutekano muri uwo Mudugudu yatwaye ayo mafaranga ariko bigizwemo uruhare na Mudugudu wabo.
Aba baturage bakomeza bavuga ko ubusanzwe ku mwaka bagabanaga miliyoni 67frw ariko arenga miliyoni 63 frw yose yararigishijwe. Umwe ati “Mu giteranyo cy’itsinda twari dufite miliyoni 67frw ariko ariko dukuramo izo visi perezida yatorokanye, dusigarana miliyoni 63 frw zisaga. Zose twarazibuze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin yavuze ko bagikomeje ibikorwa byo gushaka uwo ushinzwe umutekano. Ati “Ikibazo cyabayeho ushinzwe umutekano, we yafashe amadeni, aratoroka we n’umugore we baragenda. Kugeza ubu navuga ko bagiye ariko igihe cyose bazazira, bazashyikirizwa ubutabera bishyure ibyo bariye abaturage.”
Aba baturage basaba ubuyobozi ko bwashaka uwo ushinzwe umutekano akishyura ibyabo yatwaye kuko yabateje igihombo gikomeye ku buryo bamwe n’imibereho yabagoye.