Musenyeri Kayinamura yatangaje uko abona amasengesho yo kujya mu butayu ndetse no mu byumba

Musenyeri Kayinamura Samuel, Umwepisikopi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR), akanaba Perezida w’inama y’ikirenga y’Abametodisite ku Isi, yasabye abayoboke be kwirinda inyigisho z’ubuyobe zadutse, inyinshi ziganjemo izitangirwa mu byumba by’amasengesho ndetse no mu butayu. Yavuze ko usanga aha hantu hakunda kuba hari abahanuzi b’ibinyoma babeshya abahayobotse ngo Imana yavuze ngo kandi itabivuze.

Musenyeri Kayinamura yabwiye imvaho Nshya ko we abwira abakirisitu be gukorera Imana ariko baharanira kwiteza imbere, asaba ko abakirisitu be ibyo bakora byose byaba bibavuye ku mutima, ko bagomba kwirinda ibisitaza ndetse n’ibicantege mu rugendo rwo gukorera Imana, ariko bagaharanira kurwanya abahanuzi bigisha inyigisho z’ubuyobe ziri kwaduka muri iyi minsi.

Inkuru Wasoma:  Ese amasengesho yo kuri telefoni yakwiringirwa?

Musenyeri yagize ati “Twasabye abapasiteri bacu ko bajya bakurikirana inyigisho zitangirwa mu byumba by’amasengesho n’abajya mu butayu kuko bahakura inyigisho z’ubuyobe, ndetse izi nyigisho zikaba zaba intandaro y’isenyuka ry’ingo. Kuko ntiwabwira uwari utunze urugo ngo namare icyumweru asenga gusa adakora, atanatekereza ikizamutunga.  Ndetse hari n’abigisha bibinyoma basaba abantu ku byo bafite ngo nibwo bazabona ijuru.”

Ubwo yarangizaga gutanga iyi nyigisho yasabye abashumba ko bajya bakomeza kuguma hafi y’abakirisitu kugira ngo batajya mu buyobe, gukomeza gushyira imbaraga mu gukorera ku mihigo hagamijwe kwihutisha iterambere muri byose. Musenyeri yasabye abakirisitu kurushaho kurwanya ubukene bashaka icyo bakora birinda amakimbirane mu ngo zabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved