Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, wahoze ari Umushumba wa EAR Diyoseze Shyira, yaburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, ahakana ibyaha akurikiranyweho, asaba gukurikiranwa adafunzwe.
Akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyoseze mu nyungu ze bwite mu gihe yayiyoboraga, itonesha n’icyenewabo n’ibindi.
Ibibazo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2024, ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira bahindurirwaga imirimo n’inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.
Byarakomeje bifata indi ntera kugeza aho muri Nyakanga na Kanama 2024, abo Bashumba birukanywe mu nshingano nk’uko babimenyeshejwe mu ibaruwa yo ku wa 14 Kanama 2024.
Hasezerewe Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa J. Baptiste ari na bo batanze ubuhamya ku byaha akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yakurikiranwa afunzwe kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, bityo ko gufungwa ari bwo buryo bwiza bwatuma atabangamira iperereza rigikomeje, kuko atatoroka ubutabera kandi bukamubonera igihe bumukenereye.
Ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ruherereye mu Karere ka Musanze, ku wa 5 Gashyantare 2025, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yahakanye ibyo aregwa, asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko adashobora gutoroka ubutabera.
Ku cyaha cyo kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari amagi y’inkoko abana bo mu bigo by’amashuri ya Diyoseze ya Shyira bagaburirwaga, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, aho rwiyemezamirimo avuga ko yayaguraga kwa Musenyeri. Bwagaragaje ko ibi bitari bakwiye kuko uyu mugabo ariwe wayoboraga iyi diyoseze, ibyafashwe nko kwiha isoko.
Hari kandi umucanga wubakishijwe isoko rigezweho rya EAR Diyoseze ya Shyira ryari riri kubakwa i Musanze ariko Musenyeri Dr. Mugiraneza ashyiraho itegeko ribuza izindi modoka kuba zawutwara uretse iye yo mu bwoko bwa FUSO.
Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yagaragaje ko ibirebana n’amagi yahabwaga abana, hatarimo kumenya aho rwiyemezamirimo yabaga yayakuye ahubwo ko icy’ingenzi kwari ugukurikirana ko hatabamo ubundi buriganya bwo kuyavutsa abayagenewe.
Ku birebana n’ikoreshwa ry’imodoka ye mu mirimo y’ubwubatsi, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yasobanuye ko hari komite yafataga imyanzuro mu bikorwa byose bijyanye n’imirimo y’ubwubatsi kandi ko mu nshingano yari afite zo kuyobora Diyoseze atari kujya mu byo gukurikirana ngo amenye imodoka zitemerewe gutwara ibikoresho by’ubwubatsi.
Yahakanye kandi ibyo Ubushinjacyaha bumurega ko nyuma yo kugirwa Umushumba wa Diyoseze yahise agira umugore we umuyobozi wa Mother’s Union, yemeza ko n’abandi ariko babikora bityo ko n’uwo mwanya atari we wawushyizeho. Yavuze ko ibyo bitakabaye biba icyaha akurikiranyweho.
Ku cyaha cy’uko yororeye inka ze mu rwuri rwa Diyoseze ruherereye mu Karere ka Musanze, n’icy’uko imodoka ya Diyoseze yayikoreshaga mu kuzitundira ubwatsi, ndetse abashumba be bagahembwa na Diyoseze, yagihakanye avuga ko inka ze uko ari 19 azororeye mu rwuri rwa Diyoseze ruherereye mu ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Nyabihu, kandi ko ubwo yajyaga ku buyobozi yasanze n’abandi Basenyeri bagiye bamubanjirije ari ho bororeraga izabo; bityo akaba atumva impamvu byakwitwa icyaha.
Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel n’abamwunganira mu mategeko basabye urukiko ko rwamurekura akaburana ari hanze cyane ko afite umuryango uzwi n’aho abarizwa.
Yavuze kandi ko hari ingwate yemeye gutanga zirimo n’ibyangombwa by’imitungo ye ndetse n’abishingizi, ashimangira ko adashobora gutoroka ubutabera.
Yasabye kandi kuba yarekurwa kuko afite uburwayi.
Abamwunganira nabo babwiye Urukiko ko igihe amaze afunzwe Ubushinjacyaha bwakabaye bwarakoze iperereza bityo ko gufunga bitakabaye bihabwa ishingiro ahubwo ko umukiliya wabo yakurikiranwa ari hanze.
Nyuma y’impaka ndende ku mpande zombi, Urukiko rwapfundikiye urubanza rutangaza ko icyemezo kizatangazwa ku wa 11 Gashyantare 2025.